Domitillie Minani umubyeyi wa Perezida Nkurunziza ntiyapfuye,umugore na mushiki we bavugwaho COVID-19

Domitillie Minani,umubyeyi wa Perezida Nkurunziza uherutse kwitaba Imana,ararembye ariko ntiyapfuye nk’uko byavugwaga.Aya makuru anyomojwe na Guverinoma y’u Burundi.

Ese koko Perezida Nkurunziza nawe yaba yarwaye Coronavirus? Menya ...

Perezida Nkurunziza

Kuri uyu wa Gatatu ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amakuru avuga ko Domitillie Minani, nyina wa Pierre Nkurunziza, yitabye Imana azize uburwayi aho byavugwaga ko yaguye mu bitaro bya Bumerec mu Mujyi wa Bujumbura.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC ko umubyeyi wa Nkurunziza arwaye ati “ariko ntabwo yapfuye”, yirinda kuvuga indwara ye aho yashimangiye ko ari ubuzima bwite bwe.

Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, mu Burundi hatangiye gukwira amakuru menshi, bamwe bavuga ko yaba yahitanywe na Coronavirus cyane ko inkuru y’uko afite uburwayi bw’umutima yari nshya mu matwi ya benshi.

Burundi's First Love Discharged from Aga Khan Hospital returns ...

Umugore we yari amaze iminsi mu bitaro bya Aghan Khan muri Kenya aho bivugwa ko yavurirwaga COVID-19, ndetse hari n’amakuru avuga ko mushiki wa Nkurunziza nawe yaba arwaye iyi ndwara.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *