Dj Pius yavuze ukuri ku itangira n’isenyuka ry’itsinda Two 4 Real yahozemo

Dj pius yavuze ko impamvu itsinda yabanagamo na TK Aidan ritamenyekanye birenze, ari akazi aba bombi bakoraga kabaha amafaranga aruta ayo mu muziki w’icyo gihe, nyuma birangira TK ajyiye hanze y’u Rwanda.Mu kiganiro kirekere umuhanzi akaba n’umukinnyi w’indirimbo Dj Pius yagiranye na Yago Tv Show kuri uyu Wagatatu, yatangaje inzira ndende we na mujyenzi we banyuzemo nk’itsinda ra Two 4Real. Dj Pius yavuze uko batangiye kera(2010-2012) ndetse ko bakoranye n’aba Producer bamenyekanye barimo Licky Licky, Maliva n’abandi. Yavuze ko bwa mbere bajya gutangira umuziki nk’itsinda, byatangiriye ku ndirimbo bakoranye na numuhanzi General Ozzy  wo muri Zambia yitwa That Love bakorewe na Licky Licky waje kubasiga agakomereza muri Amerika.

Dj Pius yavuze ko kuva  Licky Licky ajyenda, ari bwo batangiye gukora umuziki kuko nubundi bari bamaze kumenyekana. Ariko ko bakomwe mu nkokora n’ijyenda rye kuko ari we bari baziranye kurusha abandi bakoreraga abahanzi  indirimbo icyo gihe. Dj Pius Yagize ati”Licky yarampamagaye ati ‘uziko nabonye visa?.” Avuga ko Two4Real yacitse intege Licky amaze kujyenda ariko bahita batangira gukorana n’abandi. Ati”Ajyiye rero Licky, twagize igihombo kuko njyewe icyo gihe ntabwo nari nzi zaa Narrow Road(stidiyo).  Njye connection(abantu baziranye) yanjye yari kuri Licky gusa nkajyenda ngafasha abahanzi ari gukorera.”Yakomeje avuga ko Licky amaze kujyenda aribwo yahuye na Produce Mariva wanagize uruhare rukomeye mu kuzamuka kw’itsinda Two4Real. Yagize ati”Icyo gihe ndabyibuka nibwo nahuye na Mariva. Mariva ni na we wabaye instrument (igikoresho) cyane kuri Two4Real, kuko buriya Mariva yandikaga indirimbo, usibye no gukora amashusho, afite impano yo kwandika indirimbo.”

Itsinda rya Two4Real ryamenyekanye nyuma yo gusohora indirimbo zamamaye zirimo; Imitobe yamenyekanye nka(Kanda Amazi), Agakaye, Nyumva, Private Party n’izindi. Producer Mariva amaze kubakorera amshusho y’indirimbo Nyumva, nibwo bamenyekanye cyane. Yagize ati”Mariva dushutinga(dufata amashusho) video,iba  ijyiye kuri televiziyo dutangiye kuba aba stars(ibyamamare), dutangiye kumenywa, gukora udu concerts(ibitaramo). “

Gusa Pius avuga ko itsinda rye na Aidan TK ryakunze gucibwa intege nuko bombi bari bafite akazi ku ruhande kinjiza cyane kurusha umuziki. Dj Pius yagize ati”Aiden we yabaga adahari cyane kuko akazi karamubanaga.” Akomeza avuga ko n’uyu munsi abantu babafata nabi kubera ukuntu batigeze bagaragara mu ruhando rw’ibitaramo ngo baririmbire abakunzi babo. Ati”Nubu abantu icyo batublaminga(badushinja) nuko tutakoraga shows(ibitaramo). Kuko shows zishyuraga angahe se? shows zabaga zishyura Rwf200.000 cyangwa Rwf100.000 kandi muri weekend nubundi nk’umu DJ nkorera Rwf 200.000 cyangwa Rwf100.000. Aiden akazi ze ku kwezi kamwishyura arenga Rwf600.000”

Akomeza avuga ko batahaga umuziki agaciro”Twaricaraga tukavuga tuti, ahh!! Ubundi  njye ndata akazi hano, njye kuririmba?, ninacyo cyatuzitiye cyane kuba tutaramenyekanye hose.” Dj Pius yakomeje avuga ukuntu Mariva ari we watangiye ikorwa ry’indirimbo Imitobe (kanda amazi) yamenyekanishije iri tsinda cyane, gusa Aidan TK ntiyayiririmbyemo.   Igitaramo cya nyuma Two4Real bakoze nk’itsinda bamurika albumu yitwa Nyumva 

Indirimbo yanyuma ya Two4Real yabaye’ Ntibyambaho’ iri mu njyana ya Lumba bafatanyije n’umuhanzi Ziggy 55. Dj Pius yavuze ko iyi ndirimbo yamaze umwaka muri stidiyo kwa Producer Pastor P. Indirimbo Ntibyambaho yasohotse 2015, ni yo yabaye iherez ry’itsinda Two4Real nkuko Pius abyivugira. Yagize ati”Hashize nk’umwaka nibwo amashusho twayakoze. Rero Two4Real iba irahagaze” yakomeje avuga ko indirimbo bakoze nk’itsinda zose kugeza kuri Ntibyambaho, bari batarakora igitaramo na kimwe ngo biyereke abafana.

Dj Pius yavuze ko imbarutso y’isenyuka rya Two4Real ryabaye muri 2015 bamaze kumurika album yabo ya mbere mu bitaramo bakoreye I Kigali na Musanze bari kumwe n’ibyamamare bajyiye bakorana birimo General Ozzy na Roberto waririmbye Amarura. Akomeza avuga ko Aidan TK yabonye buruse yo hanze kwiga masters(ikiciro cya gatatu cya kaminuza) biba bibtyo n’umugore we(TK) aba muri Ausitlariya, birangira Aiden asezeye Pius wasigaye ari Dj ukomeye mu Rwanda. Aiden yari ajyiye kwiga no kubana n’umugore we maze Dj Pius nibwo yatangiranye urujyendo n’itsinda rya Charlie na Nina nka Dj, itsinda ryamenyekanye mu mpera za 2015 kubera indirimbo Indoro bakoranye na Big Fizzo ukomoka I Burundi.

Ubu Dj Pius ni umuhanzi ku giti cye aafatanya no kuba DJ ndetse afite indirimbo nyinshi amaze gukora nyuma y’isenyuka rya TWO4REAL zirimop; Wabulila wa, Agatako(na Dr.Jose Chameleon) n’izindi nyinshi.

 

TU Nsanze

Bana natwe tugususuritse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *