Diamond Platnumz yongeye gushimangira ko ari mu byamamare bikize muri Afurika ubwo yerekanaga imodoka ye nshya yaguze (Rolls Royce) igura arenga miliyoni 350 y’Amanyarwanda

Umuyobozi wa WCB akaba n’umuhanzi, Diamond Platnumz, yongeye gutungarana yerekana imodoka ye nshya amaze kwibikaho, yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan 2021, imodoka ihenze igura amafaranga angana n’ibihumbi 355 by’Amadorali y’Amerika.

Diamond Platnumz, izina nyaryo yitwa Naseeb Abdul Juma, kuva yatangira umuziki yagiye akora ibishoboka byose yamamare bikaba byaratumye abasha kubona ikintu gikomeye, n’imodoka y’inzozi ze, izahaza ibyifuzo bye.

Aherutse gutorwa mu bihembo bya BET 2021 ariko ntiyabasha gutsinda, gusa yakomeje akora ibikorwa bitandukanye byo gukomeza kuzamura umuziki nkuko byagiye bigaragara mu mafoto menshi aherutse gushyira hanze arikumwe n’ibyamamare bikomeye ku Isi.

Uyu muhanzi yahisemo kuguma mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo akomeze azamure urwego rwe rwa muzika sahura n’abo bahanzi barimo Snoop Dog, Wiz Khalifa, Akon, n’umuhinde ukomeye witwa Diljit naba Producer Swizz Beats uri mu bakomeye ku Isi witezwe ko ari mu bazakora kuri Album ye.

Kuri uyu wa gatatu, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho arimo kwerekana impamvu akwiriye gufatwa nk’umwe mu bahanzi bakize bo muri Afurika ubwo yashyira ahagaragara imodoka ye nshya ifitwe n’abantu bake. Gusa undi muhanzi uherutse kwibika ho iyi modoka wo muri Afurika ni umunya Nigeria Davido.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond yerekanye Rolls-Royce Cullinan nshya yaguze aho yashimangiye ko yayikuye mu mafaranga ye bwite ubwo yarari murugo iwe ku mucanga wa Mbezi.

Iyi niyo modoka umuhanzi Diamond yaguze ya Rolls Royce igira ibyamamare bike muri Afrika

Imodoka nshya ye, ifite ibara ry’ubururu, ifite agaciro k’ibihumbi 355.350 $ angana na miliyoni 356,060,700 y’amanyarwanda ikaba ije yiyongera kuzo uyu muhanzi asanzwe afite zirimo V8 n’izindi.

Soma inkuru bijyanye hano:

Diamond Platnumz akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANDRA UVUGWA KO YAGIYE AGERAGEZWA N’ABAPASITERI

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *