Diamond Platnumz yatangiye kuryozwa gushyigikira intekerezo za Ny. Perezida Magufuli

Gushyigikira no kwamamaza ibetekerezo bya Nyakwigendera Perezida Joseph Magufuli byatumye abantu basaga 18.000 muri Tanzania basinya ku rwandiko (petition) rusaba ko Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw’ abazahatanira amarushanywa Best International Act, ategurwa na BET (Black Entertainment Television) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abateguye uru rwandiko rudashigikiye Diamond bashimangiye ko uyu muhanzi atari ku rwego rw’ abahanzi bo muri Nigeria nka   Davido na Burna Boy.

Ku bw’aba bateguye uru rwandiko, bavuga ko Davido na Burna Boy bagiye bagaragara barwanya imyitwarire ya polisi y’ iwabo yagiye irangwa no kurenganya abaturage ahubwo ikiba igikoresho cya Leta.

Diamond Platnumz arazira iki?

Mu gihe yiteguye igihembo cya BET, Diamond Platnumz avugwaho kuba yari ashyigikiye  John Pombe Magufuli ndetse hari n’ indirimbo yahimbiye uwo wahoze ari perezida wa Tanzania iyo ndirimbo yakoreshejwe mu n’ ishyaka CCM mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri 2020, nk’ uko tubikesha NairobiNews co .

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu Diamond yagiye akoresha impano ye mu kwimakaza akarengane ikakorwaga na Perezida Magufuli gashingiye mu gucinyiza abatavugaga rumwe nawe.

Uretse ibyo, Diamond ashyirwa mu majwi ko ari inshuti yo hafi ya Paul Makonda wahoze ayobora umujyi wa Dar-es-Salaam wagiye uvugwaho gutoteza ku mugaragaro kandi akanahiga buhongo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje (LGBTI).

Umuhanzi Diamond ukunzwe cyane mu Karere

N’ ubwo bimeze bityo, Depite Nusrat Hanje  we yatangaje ko ashyigikiye Diamond ndetse ko azamugwa inyuma ubwoyagiraga ” Nzamugwa inyuma ndetse turamusengera kugira ngo azegukane iki gikombe(BET)”.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *