Diamond Platnumz akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kurenza abandi bahanzi babayeho mu gihugu akomokamo ndetse n’Akarere k’Iburasirazuba by’umwihariko no ku Isi kubera ibikorwa akomeje gukora birimo gukorana n’ibyamamare ku Isi.

Muri iki gitondo uyu muhanzi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwa Twitter, Ibi birikuba mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu gihugu cya Kenya kandi atari igihugu cye. Bamwe bakomeje kwibaza impamvu akomeje gukundwa cyane muri iki gihugu.

Diamond Platnumz uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihembo bya BET Awards. Aho yari yashyizwe mu cyiciro cya International Act ariko ntiyahiriwe n’icyo gikombe kuko cyaje kwegukanwa na Burna Boy. Nyuma yaho, ntiyabashije kugaruka mu gihugu cye. Yahisemo kuguma muricyo gihugu akomeza gukorana n’ibyamamare bikomeye muri Amerika barimo Swizz Beat, Wiz Khalifa, Busta Rhymes.

Ku mugoroba w’ejo, Diamond yashyize hanze amafoto ye hamwe n’umuraperi w’icyamamare muri Amerika, Snoop Dogg agenda akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Ni amafoto bombi agaragara barikumwe hamwe muri studio. Hahise hakurikiraho amashusho barikumwe, Snoop Dogg atanga inama kuri Diamond Platnumz, nkumwe mu bantu bubashwe mu muziki ku Isi.

Diamond Platnumz akomeje gushyimirwa bikomeye kubera uruhare rwe mu muziki agaragaza ateza imbere umugabane wa Afurika by’umwihariko, ibi bikaba kandi ari nko gukabya inzozi ze zo gukorana nabo yakuze akunda. Ubu aba bose akaba ari gukorana nabo indirimbo zizagaragara kuri Album ari hafi gushyira hanze.

Umuhanzi Diamond akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara arikumwe n’icyamamare Snoop Dogg

Diamond n’itsinda rye bongeye kugaragara barikumwe n’icyamamare cyo mu gihugu cy’ubuhinde witwa Diljit Dosanjh bakorana indirimbo

Diamond yavugishije benshi ubwo yashyize ifoto arikumwe na Wiz Khalifa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *