Davis D yasohoye indirimbo nshya yise ‘Pose’ amashusho yongeye gukorerwa i Dubai [VIDEO]

Umuhanzi David D wiyita Shine Boy yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘Pose’ ikaba indirimbo ya Kabiri amaze gufatira mu Mujyi wa Dubai ahantu hafi umwihariko wo gufatira amashusho.

Ni indirimbo ubona ko ihenze bijyanye n’amashusho yayo ndetse na hantu bayafatiye hakaba hanagaragaramo umukobwa ufite uburanga bihebuje wambaye imyambaro idasanzwe imenyerewe mu mashusho yo mu Rwanda. Aho aba yambaye agenda kimbere kazwi nka [Bikini].

Uyu mukobwa w’umunyamideli witwa Elvanita aba yirekuye mu mashusho hamwe na Davis D

Iyi ndirimbo yakozwe mu mudiho ukunzwe muri iki gihe, iri mu njyana Nyafurika ikaba iri gutunganywa na Element muri Country, umwana muto umaze kumenyekana kubera uburyo akora umuziki mwiza.

‘Pose’ ifite iminota itatu n’amasegonda mirongo itanu n’itatu iba ivuga ibinezaneza uyu muhanzi aba yarahawe n’umukunzi we akamubwira ko ntawundi umuryohera nkawe.

Uyu mukobwa ugaragara muri aya mashusho bivugwa ko ari umunyamideli ukorera mu Mujyi wa Dubai ariko akaba akomoka mu gihugu cya Turikiya izina rye akaba yitwa Elvanita.

Davis D we n’itsinda rimufasha mu bya muzika ye Incredible Record iyobowe na Bagenzi Bernard biragaragara ko batanyuzwe n’indirimbo baherutse gusohora yitwa ‘Bon’ nibwo gusubirayo mu minsi yashize bakaba bakoreyeyo indi ndirimbo bise ’Pose’ n’ubundi igaragaramo imodoka iri mu z’ihenze ku Isi izwi nka Lamborghini.

Indirimbo ‘Pose’ iri mu ndirimbo zigomba kuzagaragara kuri Album uyu muhanzi ari kwitegura gushyira hanze yitwa ‘Afro Killa’.

Elvanita ni umukobwa wabigize umwuga mu banyamideli ukorera akazi mu Mujyi wa Dubai ariko akaba akomoka muri Turikiya

Davis D mu ndirimbo ye nshya nuku agaragara

Umuhanzi Davis D amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera imiririmbire ye ikunzwe cyane

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA DAVIS D YISE ‘POSE’

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *