Danny Vumbi agiye kumurika album ya izagurishwa menshi mu mateka ya muzika

Umuhanzi Danny Vumbi agiye kumurika album ye yise INKURU NZIZA avuga ko izaba ihenze kurusha ayandi yose yakorewe hano mu gihugu cy’ u Rwanda.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane biturutse ku njyana ye y’ umwihariko nyafurika ndetse akaba ari ni umuhanga mu kwandika indirimbo n’ imyivua nyarwanda atangaza ko CD imwe gusa y’ iyi album ye izaba igura amafarana y’ u Rwanda ibihumbi ijana(100.000).

Uyu ubarizwa mu bikomanoma mu njyana ya Afrobeat Semivumbi a.k.a Danny ntabwo ashaka gutega amatwi abashaka kumubuza kugurisha album ye ‘Inkuru Nziza’ ku giciro yiyemeje bitewe n’ agaciro ayibonamo.

Nyuma yo gutangaza igiciro album ye izagurishwa abicishije kuri instagram ye Danny yatutswe na benshi ariko yiyemeza ko ashobora kuzamanura iki giciro nyuma ya tariki 17 Nyakanga amaze kumurika iyi album.

Album‘Inkuru Nziza’ ya Danny Vumbi’s  ije mu gihe yaramaze imyaka itanu ayitegura ikaba igizwe n’ indirimbo 12.

Danny  Vumbi  wahoze muri The Brothers amaze kwandikira  indirimbo abahanzi nka Bruce Melody, Urban Boys, Charly  n’ abandi benshi.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com