Cyaraziraga ko umugore cyangwa umukobwa ahamiriza mu ruhame -Burigo wa Burigo

Umuhanzi nyarwanda wibanda ku ndirimbo n’imbyino gakondo z’ umwimerere, Burigo wa Burigo benshi bakunze kwita Olivier Kimoshori asanga kuba abakobwa n’ abagore bagaraga bahamiriza mu ngamba ari ugutandukira umuco nyarwanda ngo kuko mu Rwanda rwo ha mbere abakobwa n’ abagore  barashayayaga, bagashagirira mu rubohero.

Uyu muhanzi ufite imyaka45 y’ amavuko yatangiye kwigaragaza mu ntore ku imyaka 11 y’ amavuko gusa yashimangiye iyi ntero mu kiganiro kirambuye yagiranye na Celebzmagazine.com ubwo yavugaga ko iterambere ryakagombye gushyigikira umuco gakondo ariko ritawusenye.

Yagize ati” Mu muco w’ abakurambere bacu {b’ abanyarwanda} bizwi neza ko INTORE bari abagabo kandi nibo bari ingabo z’ umwami uganje, ntabwo byumvikana rero ukuntu abagore baje guhinduka  INTORE,  gusa na none amateka yerekana ko hari umukobwa witwaga NDABAGA wagiye ku rugamba wabayeho ku ngoma ya Mazimpaka Yuhi III”.

Mu busesenguzi bwe ku byerekeye n’ ubumenyi afite mu mateka, Burigo wa Burigo akomeza avuga ko iyo bizakumenyekana ko NDABAGA afite igitsina gore ntabwo yari kwemererwa kujya ku rugamba nk’ uko n’ amateka agaragaza ko yari yariciye amabere ibyo bigatuma n’ ubundi yasaga n’ abagabo bitewe n’ ibigango ndetse n’ ingoga yari afite.

Mu inyurabwenge ya Burigo nk’ umuntu wabyirukiye mu ntore kandi wifuza kugeza magingo aya gusigasira gakondo nyarwanda  asanga kuba igitsina gore gihamiraza ari ubuyobe bwujuje ibyangombwa.

Burigo wa Burigo yerekana ishusho y’ umuhamirizo

Rwamucyo , Gashamura Aimable ndetse na Burigo wa Burigo nibo batoza b’ intore batatu bahsinze itorero  Ibihame by’ Imana muri 2013 bagamije gusigasira umuco gakondo w’ abakurambere bitewe n’ uko babonaga abatari bake batangiye kuwuvangira.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *