Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo

Umukinnyi w’ikipe ya Juventus akaba Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo ko gukomeza kuyobora abantu bakurikirwa n’abantu benshi ku Isi ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mugabo w’imyaka 36 bigaragara ko akundwa n’abantu batari bake ku Isi kubera ibyo akora ari mu kibuga, uretse kuba ari umukinnyi ni n’umwe mu bashoramari dore ko afite amahoteli menshi ye bwite ari mu mijyi itandukanye bituma yinjiza amafranga atabarika.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro wavutse mu buzima bubi, akaza kuyoboka iby’umupira w’amaguru ubu akurikirwa n’abantu bangana na miliyoni 301 birenga bimushyira ku muntu wa mbere ukurikirwa cyane ku Isi mu bakoresha uru rubuga.

Uyu mukinnyi uri gukina imikino ya EURO 2020 ku nshuro ya gatanu akomeje guca uduhigo twinshi kuko n’ubu niwe mukinnyi wamaze gutsindira ikipe y’Igihugu ibitego byinshi 106 mu mikino 176 yayikiniye, akaba ari nawe mukinnyi ufite ibitego byinshi mu irushanwa rya EURO kuko amaze kugira 11 agahigo gashobora kuzakurwaho bigoranye.

Imbuga nkoranyambaga zose zikoreshwa zirimo Instagram, Facebook, Twitter ubiteranyije akurikirwa n’abantu basaga miliyoni 550 ku Isi.

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bibiri muri bitatu byabonetse ubwo ubwo bakiga umukino wabo wa Mbere na Hungary muri Euro

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *