Cristiano Ronaldo yahembwe nk’umukinnyi mwiza kuva mu 2001 kugeza mu 2020

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi mwiza kuva mu 2001 kugeza mu 2020 atsinze Lionel Messi Mohamed Salah ndetse na Ronaldinho, ni igihembo gitangwa na Dubai Globe Soccer kigatangirwa i Dubayi.

Cristiano Ronaldo is the world's best footballer right now: Pele | Football  News - Times of IndiaAbantu bagera kuri 23 batoye uyu rutahizamo, bagendeye ku bikorwa yakoze harimo ibikombe 5 bya Champions League bine yatwaranye n’ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikindi yatwaye ari muri Manchester United 2008. Hari kandi ibikombe 3 bya shampiyona yatwaranye na Manchester United 2007,2008, 2009. 

Messi pays tribute to 'admirable' long-time rival Ronaldo - ronaldo.comRutahizamu w’ikipe ya Juventus Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi mwiza kuva mu 2001 kugeza mu 2020 atsinze Lionel Messi Mohamed Salah ndetse na Ronaldinho

Cristiano Ronaldo latest: All the details about his 'completed' move to  Juventus, including good news for Manchester UnitedIbikombe 2 bya shampiyona ya Esipagne, yafashije kandi ikipe y’igihugu ya Portugare kwegukana igikombe cy’Uburayi mu 2016 ubu akaba ari na Kapiteni w’iki gihugu amaze gutsindira ibitego 102 mu buzima bwe. Kuva yagera muri Juventus mu 2018 amaze gutwara ibikombe 2 bya Shampiyona ndetse anatsinda ibitego 81 mu mikino 103 amaze gukinira iyi kipe.

Cristiano Ronaldo and the Other 24 Legendary Members of the 500-Goal Club |  90minAmaze guhabwa iki gihembo, Ronaldo yashimiye cyane abamuteye ingabo mu bitugu ndetse avuga ko yiteguye gukomeza gukora cyane. Yagize ati “Ndashimira buri umwe wese wantoye, nkashimira umuryango wanjye, mama wanjye ndetse na bashiki banjye, ni agahigo gatangaje kandi kanyongerera imbaraga zo gukora cyane. Kuba umukinnyi mwiza ni iby’agaciro nizeye ko nzakomeza gukina indi myaka kubera ibi bihembo ngenda mbona nizera ko bizatuma nkomeza gukora cyane”.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *