COVID19:Mu Rwanda korohereza imimirimo gukora byakiriwe bite?

Amabwiriza ahagarika ubuzima busanzwe mu Rwanda yorohejwe, guhera kuwa mbere abantu bazongera kuva mu ngo zabo bajya gukora imwe mu mirimo yafunguwe.

Hashize iminsi 40 Abanyarwanda bari mu bihe bidasanzwe by’amabwiriza abategeka kuguma mu ngo zabo, mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Mu itangazo ryategerejwe bidasanzwe, leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva kuwa mbere tariki 04/05/2020 abantu bazongera gusubira mu bikorwa byabo bimwe na bimwe, ibindi bikomeze gufungwa.

Iri tangazo rivuga ko kuva kuwa mbere abaturage bazaba bamerewe gukora ibyabo ariko ntibemererwe kuva mu ngo zabo guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.

Imirimo y’ubushabitsi (business) ya leta n’abikorera izasubukura, amasoko azongera gufungura ariko hakora 50% by’abayacururizamo.

Hoteli n’inzu z’uburiro zizatangira gukora ariko zifunga saa moya z’ijoro.

Abantu bakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza ariko inyubako nini z’imikino n’imyidagaduro, zizakomeza gufungwa.

Gushyingura ntibizarenza abantu 30

Gutwara abantu mu mudoka rusange bizasubukurwa ariko ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali ntizemewe.

Gutwara abantu kuri moto nabyo, uburyo bukoreshwa n’abantu benshi mu mijyi, burakomeza gufungwa.

Amashuri arakomeza gufungwa kugeza mu kwa cyenda, insengero, utubari, n’amateraniro yose y’abantu benshi birakomeza guhagarikwa.

Imipaka irakomeza gufungwa hinjira gusa ibicuruzwa n’Abanyarwanda batashye.

Iri tangazo rivuga ko abantu bazakomeza kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima arimo kwirinda kwegerana ari benshi, gukaraba intoki kenshi no kwambaraga agapfukamunwa igihe cyose bagiye ahari abandi.

Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30 bayitabiriye.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko hamaze kuboneka abantu 243 banduye coronavirus, muri bo 104 barakize, nta muntu irica.

Abanduye bariyongereye mu gihugu mu minsi irindwi ishize (24 – 30/04) kuko habonetse abantu 84 bashya banduye Covid-19 ugereranyije no mu minsi irindwi yabanje ahari habonetse 16.

Kuzamuka kw’iyi mibare minisiteri y’ubuzima ivuga ko rikomoka mu “batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana nabo”.

Ibi byakiriwe bite?

Ibikubiye muri ibi byemezo ntibyatunguranye cyane kuko kuwa mbere Perezida Paul Kagame yari yavuze ko bazasubiramo amabwiriza yafashwe bashingiye ku buryo ibintu byifashe.

Abantu batandukanye bagaragaje ko bishimiye ko abaturage, cyane cyane ab’amikoro aciriritse, bari bazahajwe no kuguma murugo ubu bagiye gusohoka mu nzu zabo bakajya gushakisha ibibatunga.

Abandi bagaragaza impungenge z’akazi kabo kuko ingendo hagati y’intara zitemewe kandi hari umubare munini w’abava mu ntara zindi baza gushaka imibereho muri Kigali.

Hari abantu bo mu turere tw’izindi ntara twegereye bakorera i Kigali ariko bataha iwabo buri munsi, hari n’abatuye mu mujyi wa Kigali bakorera mu zindi ntara bagataha buri munsi.

Jeannine Nyirahabimana wo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, acuruza muri Nyabugogo i Kigali, avuga ko we n’abandi benshi batuye hano ibi byemezo bidasubizaho imibereho yabo.

Yabwiye BBC ati: “Reba abantu batuye hano muri Kamonyi na Muhanga bakorera i Kigali, ongereho abatuye za Nyamata, Rwamagana, Musanze na Gicumbi baza gushakishiriza i Kigali buri munsi.

“Abo ni abantu benshi cyane, ubu turi kwibaza uko tuzabaho niba ingendo hagati y’intara zitemewe”.

Leta ivuga ko izi ngamba nshya zizasubirwamo hashize iminsi 15 hashingiwe ku buryo ibintu byifashe.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *