COVID-19:Umujyi wa Kamembe washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo igihe cy’ibyumweru bibiri

Imirenge yose ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe bigize Umujyi wa Kamembe yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Rusizi:Barifuza ko bafungura umupaka bagakora birinda COVID-19 ...

Mu masaha ya saa Yine n’igice nibwo bamwe mu baturage bari mu Mujyi wa Kamembe basabwe n’inzego z’umutekano gusubira mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVOID- 19 gikomeje gufata indi ntera muri aka karere.

Inkuru dukesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Radio Radio Rwanda ndetse yagarutsweho na Igihe.com  bemeje ko babwiwe ko nta muntu ugomba kuva mu rugo ahubwo, ibikorwa byose bigafungwa uretse ahagurirwa ibiribwa, ahacururizwa imiti ndetse n’amavuriro.

Umwe yagize ati “Habanje kuza imodoka igenda itanga ubutumwa ko abaturage basubira mu ngo zabo. Ubu ndatashye nari ndi mu mujyi Kamembe mu isoko bavuga ko tugomba gusubira mu rugo hagasigara abacuruza ibiribwa gusa no hanze hagiye gukora Pharmacie gusa, twe ngo bishobotse ni kuri 15 z’uku kwezi (Kamena).”

Undi na we ati “Abashinzwe umutekano baje badusanga mu maduka batubwira ngo dukurikize gahunda ya Guma mu rugo.’’

Rusizi iri mu duce turi kubonekamo ubwandu bwinshi bw’abarwayi ba Coronavirus kuko mu minsi ine ishize muri aka karere hagaragaye abantu 24 banduye COVID-19.

Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyafashwe kuri uyu wa 4 Kamena 2020, cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.

Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abaturage basabwe gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinfa Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzim kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite agahamagara 114.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *