Covid-19 :U Rwanda mu bihugu 4 bya Afurika bitemerewe kugirira ingendo mu Bubiligi

Mu gihe icyorezo Covid-19 gikomeje kuvuza ubuhuha ku Isi,  Ububiligi bwahisemo gufunga imipaka ku baturage bakomoka muri Algeria, Maroc, Tunisia ndetse n’ u Rwanda.

Iki cyimezo kireba n’ abanyarwanda cyafatiwe ibihugu 14 biri hanze y’ Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU).

Ububiligi bwiyemeje gufungira inzira abanyamahanga barimo n’ abanyarwanda nyuma y’ aho Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU) ndetse n’ Ubufaransa bwemeje ko ibi bihugu bine birimo Algeria , Maroc ndetse na Tunisia byagerageje gukumira no kwitwararika ku mabwiriza nshingiro y’ isuku yatumye COVID-19 idakwirakwira cyane mu baturage.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ububiligi, Arnaud Gaspart yavuze ko  igihugu cye kigomba kwirwanaho mu gukumira Covid-19 nubwo hari intambwe yatewe mu kwirinda kw’ ibihugu umunani nka Serbie,  Thaïlande, Algérie, Maroc, Tunisie,  Géorgie, Monténégro ndetse n’ u Rwanda.

Mu gihe Ububiligi bukomeje gutsimbarara ko bufunze imipaka yabwo hari ibigugu nka Uruguay, Australie,  Nouvelle-Zélande,  Corée , Japon, Canada; ndetse na Chine nabyo byiyemeje ko nta mubiligi uzemererwa kurenga imbibi zabyo, nk’ uko F24 yabitangaje.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *