Charly na Nina baba baratandukanye bucece?

Mu gihe benshi mu bafana bibaza icyakomye mu nkokora ibikorwa bya Charly na Nina hakaba n’abahwihwisa ko baba baratandukanye, Nina yatangaje ko ibivugwa ari ibihuha.

Charly na Nina ngo baryama amasaha ane ku munsi - Kigali Today

Indirimbo baherutse gukora ni iyitwa ‘Oroha’ imaze amezi abiri isohotse. Abo bahanzikazi bavuga ko ubu bakomeje gukora, naho ibivugwa byo gutandukana bakaba ngo batabyitayeho.

Nina abajijwe uko akazi ubu barimo kugakora, yasobanuye ko ibyinshi bikorwa n’abandi bantu bakorana, ati “Dufite team (itsinda) dukorana, ibintu byose ntabwo twabyikorana kuko akazi kaba ari kenshi.”

Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina avuga ko kuri ubu nk’abandi bahanzi benshi na bo barimo gukorera mu rugo, ati “Indirimbo zo zihari ari nyinshi ariko ntabwo turazisohora kubera gahunda ya Guma mu rugo.”

Charly na Nina embark on school tour | The New Times | Rwanda

Charly na Nina batangiye kumenyakana ubwo baririmbaga muri Guma Guma super star baririmbira abandi bahanzi (backing) muri 2012 baza kwihuza no gukorana muri 2013.

Rwandan singers Charly Na Nina Cancel their Concert in Uganda over ...

Bahise batangira gukorera muri Decent Entertainment, inzu ifasha abahanzi yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi no kubagira inama, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo.

Charly Na Nina Sizzle in Kai's Divo Collection SS'20 Fresh off The ...

Muyoboke wari umujyanama wabo (Manager) baje gutandukana muri 2018. Charly na Nina bamusezeye bavuga ko biyemeje kwicungira ibikorwa byabo by’ubuhanzi.Nyuma yo gutandukana basa n’abacitse intege ndetse mu hari n’amakuru aherutse kuvugwa ko batandukanye bashingiye ku kuba buri wese yaratumiirwaga ukwe mu bitaramo.

Twabibutsa ko amakuru yo gutandukana hagati y’abahanzi  bahuriye mu matsinda mu kuvugwa atangira yitwa ibihuha bikarangira abaye impamo.Urugero ni Urban Boys,Dream Boys,Just Family,TBB,TNP n’izindi.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *