Centrafrika: Umusirikare 1 wa RDF yatabarutse babiri barakomereka

Umusirikare umwe w’ u Rwanda wari mu butumwa bw’ amahoro muri Centrafrika yitabye Imana abandi babiri barakomereka byari mu gitero bagabweho n’ umwe mu mitwe y’ inyeshyamba irwanya Leta y’ icyo gihugu.

Icyo gitero cyabereye mu gace ka Gedze  mu Burengerazuba bw’ icyo gihugu cyabayekuwa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, nk’ uko tubikesha Radio Afrika yatangaje iyi nkuru.

Iki gitero cy’ ibyihebe kibaye icya mbere kuva mu masezerano yabaye hagati ya Leta n’ imitwe y’ inyeshyamba 14 ubwo bumvikanaga gushyira hasi intwaro muri Gashyantare 2019.

Gusa umwe mu bayobora inyeshyemba za 3R, Abbas Sidiki we yaherutse kwandikira ubuyobozi bwa Minusca ko atemeye ubwumvikane bwa politiki icyo gihe yagabye na none igitero ku birindiro by’ ingabo za Leta ya Centrafrika mu gace ka Gedze  gihitana ingabo ebyiri.

Nubwo muri Centrafrika hasinywe amasezerano y’ amahoro muri Kamena 2019 ariko ntibigire icyo bitanga harimo gutegurwa amatora ya Perezida wa Repbulika mu mpera za 2020.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *