Centrafrica: Umunyarwanda agiye kuyobora ishami rya polisi muri MINUSCA

Kuri  iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, Commissioner of Police (CP)  Christophe Bizimungu yasesekaye i Bangui muri Repubulika ya Santarafurika aho agiye kuyobora Ishami rya Polisi mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo Gihugu (MINUSCA) .Ni nyuma y’aho ahawe inshingano zo kuyobora iryo shami rya Polisi muri MINUSCA asimbuye Umufaransa Maj. Gen. Pascal Champion umaze imyaka ibiri ariyobora guhera mu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangaje ko bwizeye umusaruro ufatika mu buyobozi bwa CP Bizimungu uzanye ubunararibonye buhambaye mu mikorere y’inzego z’umutekano yakuye mu Rwanda akomokamo no mu ruhando mpuzamahanga.

Bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa MINUSCA bwagize buti: “Aje gusangiza abandi ubunararibonye bw’imyaka myinshi akuye muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika.”

CP Bizimungu yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, akaba ari zo nshingano yaherukaga mu zindi nshingano zitandukanye yagiye akora mu nzego muri Polisi y’u Rwanda n’ahandi.

Afite ubunararibonye mu mategeko cyane ko ari na yo yize, akaba yarigeze no gukurira Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda mbere y’uko izo nshingano ziharirwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera mu 2018.

CP Bizimungu kandi yakoze nk’Umuyobozi ukuriye Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko ahabwa inshingano nshya muri Polisi y’u Rwanda.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *