Canada: Umuhanzi Kaneza Sheja yiyemeje kuzana imbaraga nshya muri muzika

Nyuma yo kugaragara ataramye ndetse anasangiza amagambo mu  bukwe bw’ umuhanzi Alpha Rwirangira,  mu Mujyi wa Montreal  muri Canada ,Kaneza Isheja yatangaje ko agiye kurushaho kwerekana inganzo ye mu buryo bwagutse.

Kaneza Isheja ni umwe bahanzi b’ abanyarwanda bibanda ku njyana gakondo iyi njyana ikunzwe cyane mu mahanga ndetse inahabwa agaciro gakomeye” Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”.

Mu bihe bitandukanye by’ ubuhanzi bwe, Kaneza Isheja yagiye akorana n’ abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze nka Masamba Intore, Jabastar Intore , Butera Knowless ndetse akaba afite umugambo wo kuba yakorana n’ abandi bafite icyo bakungurana mu rwego rwo kuzamura umuco nyarwanda ndetse n’ ingazo yabo bwite.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru, Kaneza yashimangiye ko kwisanga mu bukwe bwa Alpha Rwirangira nk’ ushinzwe gususurutsa ababwitabiriye nabyo byamuteye akanyamuneza ariko na none bimuha umurava wo kurushaho gukomeza inganzo ye.

Si ibyo gusa, kuko Kaneza Sheja mu gihe gishize Kaneza yasohoye indirimbo yise”Kagame Karambe” muri iki gihangano uyu muhanzi yifurizaga Perezida Paul Kagame kurama bitewe n’ ibikorwa bimuranga.

Kanda hano urebe indirimbo “Karambe Kagame

Kuri iyi ngingo , uyu muhanzi yavuze ko gushyira hanze iyi ndirimbo byamuteye imbaraga zidasanzwe bituma ashyigikirwa ndetse anibonamo ubushobozi.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *