Byacaga amarenga mu ndirimbo iheruka! Itsinda rya Urban boys ryasenyutse burundu

Mu minsi yashize hasohotse indirimbo yitwa Fine’ ya Nizzo ari wenyine yahurijemo abandi bahanzi barimo Peace Jolis, Social Mula, icyo gihe byaciye amarenga ko itsinda rya Urban Boys ryaba ryageze ku musozo gusa uyu muhanzi ayo makuru yarayahakanye.

Manzi James uzwi nka ‘Humle Jizzo’ wamamaye mu itsinda rya Urban Boys yamaze kwerekeza muri Amerika n’umuryango we. Biganisha ku irindimuka burundu rya Urban Boys dore ko ubu usigaye ari Nizzo wenyine.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 nibwo Humble Jizzo ari kumwe n’umugore we Amy Blauman hamwe n’umwana wabo, bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru agera kuri CelebzMagazine avuga ko uyu muhanzi agiye gutura muri Amerika akazajya agaruka mu Rwanda aje gutembera no gusura umuryango we.

Andi makuru atugeraho nuko uyu mugabo yaba agiye gutangira kwikorera bisanzwe muri Amerika anita ku muryango we cyane akaba yamaze kurekera iby’umuziki Nizzo babanye imyaka myinshi.

Bityo kubera ko yerekeje muri Amerika bikaba bishobora kuzagorana kuba yaboneka mu itsinda mugihe mugenzi we yasigaye mu Rwanda.

Ibi byatume abakunze Itsinda ryabo Urban Boys bagwa mu kantu kuko risigayemo Nizzo Kaboss wenyine, nyuma yuko mu 2017 Safi Madiba ariwe wabanje kubiyomoraho.

Ibimenyetso by’uko iri tsinda riri mu marembera byongeye kugaragara nyuma yuko mu minsi ishize Nizzo yasohoye indirimbo yitwa ‘Fine’ yakoranye na Social Mula na Peace Jolis, ntabwo yumvikanamo Humble Jizzo.

Urban boys iraba ikurikiye andi matsinda atandukanye yagiye agacishaho muri muzika Nyarwanda nyuma agahita asenyuka nka Dream Boys, Active, The Brothers, KGB n’andi atandukanye tuzakumbura.

Humbe Jizzo yerekeje muri Amerika n’umuryango we

Byaciye amarenga ko Humbe Jizzo atazongera kugaragara muri Urban boys nyuma yuko yerekeje muri Amerika

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *