Bwiza Emerance niwe watsindiye kuzajya afashwa na Kikac Music

Amarushanwa yari amaze iminsi ategurwa yo gushaka umukobwa ufite impano mu kuririmba kugira ngo azafashwe na Kikac Music byarangiye yegukanywe n’umukobwa witwa Bwiza Emerance w’imyaka 21.

Ni irushanwa ryiswe ‘The Next Diva ‘Indi mbuto’ rikaba ryari mu buryo bwo gushaka umukobwa wiyumvamo ko afite impano yo kuririmba kugira azamurwe kuko iyi nzu isanzwe ibarizwamo gusa abahanzi bigitsina gabo aribo Danny Vumbi na Mico The Best.

Ubuyobozi bwa Kikac Music bukaba bwaravuze ko ari uburyo bwo guteza imbere umukobwa kuko abahanzikazi basigaye muri muzika Nyarwanda ari bake.

Kugira ngo witabire aya marushanwa byasabaga kuba wifashe aka video nibura ku munota umwe uririmba indirimbo ushaka hanyuma ukagashyira ku mbuga nkoranyambaga za Kikac arizo Facebook, Instagram na Twitter cyangwa ukohereza kuri E-mail ya Kikac Ltd.

Mu bakobwa babikoze bangana na 211 akanama nkempurampaka kari kayobowe na Semivumbi Danny uzwi nka Danny Vumbi kaje kwemeza ko uwitwa Bwiza Emerance ariwe ukwiriye kuzafashwa na Kikac Music kubera ubushobozi yamwumvisemo bwo kuba umuhanzikazi.

Uyu mukobwa mubyo yemerewe nuko azagenzurwa na Kikac music mu gihe cy’amasezerano y’imyaka itanu. Kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bikaba bizatangira gukurikizwa muri uyu mwaka 2021.

Uyu mukobwa ubusanzwe yavutse tariki ya 8 Nzeri 1999 akaba yaravukiye mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Bwiza Emerance niwe watsindiye kuzajya afashwa muri Kikac Music Label isanzwe ifasha Mico The Best na Danny Vumbi

Bwiza Emerance niwe ugiye kuzajya afashwa na Kikac Music muri muzika Nyarwanda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMWE MU BAYOBOZI BA KIKAC MUSIC

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *