Burya Bushayija Pascal yahimbye indirimbo “Elina” ashaka kwihimura ku mukobwa

Nyuma y’imyaka 34 umunyamuziki akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal ahimbye indirimbo yitwa ‘Elina’, yatangaje ko yayikoze ashaka kwihimura ku mukobwa wamubenze.

Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro atubwira inkomoko y’iyo ndirimbo.

Indirimbo y’amateka ku buzima bwe ndetse inafite icyo isobanuye ku rukundo rwe, Bushayija avuga ko yayikoze mu 1986 bivuze ko imaze imyaka 34 isohotse.

Bushayija avuga impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo Elina, yagize ati “Ni indirimbo yakunzwe cyane, abantu bahoraga bayinsaba, nagerageje kuyisubiramo bijyanye n’igihe. Benshi bambazaga ibijyanye n’amashusho yayo bituma mu kuyisubiramo nayo nyatekerezaho.”

Yamenyanye na Elina bahuriye mu bukwe bambariye abageni.

Ubu bukwe bwabereye iwabo wa Bushayija, bwabaye mu 1985 bombi bahuza urugwiro, baribwirana birangira bahanye imyirondoro batangira kujya bandikirana amabaruwa.

Ati “We yabaga i Butare ahantu hitwa i Mugombwa, njye mba i Rubavu nkajya njya kumusura noneho nyuma aza kurongorwa n’umwarimu bakoranaga bituma mubura ariko kuba twarabaga ahantu hatandukanye kandi nta tumanaho riteye imbere ryabagaho, biri mu byatumye urukundo rwacu rucika intege.”

Bushayija avuga ko kugira ngo yandike ibaruwa igere ku muntu byasabaga igihe kinini cyane kigera no ku kwezi.

Bushayija urukundo rwaramuriye ruramurembya ahitamo kujya iwabo wa Elina i Butare, aho yigishaga aramubura, akajya yirirwa asirisimba mu mihanda y’i Kigali na Butare ageze aho ararambirwa.

Ati “Urumva i Kigali nari mpafite abavandimwe banjye noneho aho we yigishaga ahitwa Mugombwa kandi aho yakomokaga ntabwo hari hafi aho, abana n’abandi bakobwa.”

Muri icyo gihe byarangoye cyane kugira ngo nzamubone, kuko yaragiye ajya kwishakira umugabo, nkajya kumushakira aho atakibarizwa noneho njye ngakomeza kuhajya nkaza i Kigali nkasubira i Butare, ariko ngeze aho ndamubura burundu.”

Avuga ko yageze aho akarambirwa yabaza abakobwa babanaga na Elina bakamubwira ko yashatse umugabo ariko bakaba batazi aho atuye.Nyuma yo kurambirwa ngo yahisemo kuririmba kugira ngo nayumva azumve ko yahemutse.

Yasoje ikiganiro yagiranaga na Celebzmagazine.com yibutsa abahanzi bo mu Rwanda kujya bahanga babanje gutekereza impamvu n’umumaro.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *