Burundi/Rwanda: Ni iki kigiye gukurikira amagambo meza?

Umubano hagati y’ u Burundi n’u Rwanda umaze imyaka itandatu yifashe nabi, ariko kuva ku itariki 1 Nyakanga 2021 biratanga icyizere ko hashobora kuba icyerekezo gishyashya.

Byose ni nyuma y’ aho u Rwanda rwohereje Minisitiri w’ Intebe  kwifatanya n’ Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’ ubwigenge, Perezida Evariste Ndayishimiye yabyise “igitangaza”, akavuga ko ibihugu byompi bigomba kwandika ” intambwe nshyashya mu mubano wabyo”.

Ariko inyuma y’ibi, Abarundi n’Abanyarwanda bakomeza kwibaza niba ibibazo byariho birangiye, ndetse bakanibaza ikigiye gukurikira inyuma y’amagambo meza.

Cyprien Mbonimpa wahoze ari  Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’Uburundi avuga ati: “Mu gifaransa bavuga umugani ngo ‘une hirondelle ne fait pas le printemps’… ubu ntiwovuga ngo byose biratunganye”.

Abantu ibihumbi byinshi barahombye cyane mu bucuruzi n’imihahirane hagati y’ibi bihugu bisangiye byinshi bitewe no kutavuga rumwe muri politike hagati ya Kigali na Gitega.

Uburundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, u Rwanda narwo rukaregaUburundi guha inzira abashaka kuretera.

Avuga ku kibazo bafitanye n’u Rwanda mu ntangiriro za Mutarama 2020, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ntitwifuza y’uko tugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu c’iciyorobetsi”.

Kuri ibyo, u Rwanda rwishuye ko rwabonye Uburundi “nta bushake bwo kubana neza n’u Rwanda bufite”. Gusa mu nyuma abategetsi mu gisirikare n’abaminisitiri barahuye ku mbibi z’ibi bihugu baraganira.

Mbonimpa abona ko intambwe yatewe kw’itariki ya mbere z’uku kwezi ari “ikintu cyo gushimira abakuru b’ibihugu bombi…, ni ikintu cyiza cyane.”

Ibibazo birarangiye?

Mbonimpa avuga ko ubu nta wavuga “ngo byose biratunganye” kuko ibibazo bikiriho, avuga ati: “Hariho umugani baca mu gifaransa ngo ‘une hirondelle ne fait pas le printemps (mu kinyarwanda wasobanura uti: intashya imwe ibonetse ntibisobanura ko urugaryi rurangiye)’.

Yongera ati: “Si ubwa mbere u Rwanda n’uburundi tugira ibibazo hagati yacu, kuva twabona ubwigenge hagiye haba ibibazo byo kutumvikana ariko  abakuru b’ ibihugu bakomeje kujya bagirana ibiganiro mbonakumbona .

“Bigatuma n’ubwo habaho ibintu badahuje nta ntambara yigeze iba hagati y’u Rwanda n’Uburundi ngo baterane, barwane.”

Mbonimpa avuga ko urugendo rwa Minisitiri w’ Intebe w’u Rwanda rwerekana ko abakuru b’ibihugu barimo kuganira ku bibazo biriho ngo babishakire umuti.

Ni iki gikurikira?

Abarundi n’Abanyarwanda biteze cyane igihe bazongera kugenderanira, gukorana ubucuruzi nka mbere ya 2015. Niyo nyungu nini biteze yaturuka ku banyepolitike babayoboye.

Ariko biraboneka ko hari ibizabanza kuba kugira ngo bigere kuri urwo rwego.

Mbonimpa ati: “Narumvise Perezida Ndayishimiye ashimira ko umukuru w’u Rwanda wohereje intumwa mu birori twarimwo kandi akavuga ati ‘ubuvandimwe bugirwa n’akarenge’.

“Bivuga y’uko ko umutegetsi w’u Rwanda yaje i Burundi bishoboka ko mu minsi iza haba umutegetsi w’u Burundi asura u Rwanda.

“Hanyuma rero ibintu byo guterana amagambo bikagabanuka ntibisubire, ibibazo ntibiheze igihambaye ni uko bakomeza kubivugana, ubuzima hagati y’ibihugu bibiri bugakomeza, Abanyarwanda bakaza i Burundi Abarundi bakagenda i Rwanda.”

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *