Burundi : Perezida Evariste Ndayishimiye yamaze umwaka 1 ayoboye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, nibwo Perezida w’ Uburundi Evariste Ndayishimiye yijije isabukuru ya mbere amaze ayoboye iki gihugu.

Abakurikiranira hafi amateka y’ Uburundi bemeza ko uko bimeze kose hari itandukaniro hagati y’ uyu musirikare akaba n’ umunyapolitiki na mugenzi we yasimbuye ku butegetsi.

Perezida Ndayishimiye yatangiye kuyobora Uburundi bufite ibibazo byinshi byiganjemo iby’ umutekano bitewe n’ imvururu , ifungwa, ubwicanyi ndetse n’ ihunga by’ abanyapolitiki nyuma y’ imyugaragambyo yabaye muri 2015 yamaganaga ko Nyakwigendera Nkurunziza ayobora manda ya 3 byavugwaga ko bihabanyije n’ Itegekonshinga ry’ iki gihugu.

Gusa icyo abasesenguzi bagerageza gushingiraho n’ uburyo uburengenzira bwa  muntu bwubahirizwa muri iki gihugu kuri ubu bitandukanye n’ igihe cya Pierre Nkurunziza aho byagaragaye ko igihugu cyafatiwe ibyemezo n’ umuryango mpuzamahanga kikinjira mu bihe bikomeye by’ ubukene bitewe n’ uko ubukungu bwarushijeho gusubira inyuma.

N’ ubwo Perezida Ndayishimiye atarashobora gukoraho imbongamizi zatuma igihugu gisubira ku murongo mwiza ndetse kikanasubizwa ikizere n’ abaterankungu ndetse n’ abafatanyabikorwa mu iterambere ariko aragerageza  kugirana nabo  ibiganiro byatuma basubukura imikoranire.

Bitandukanye na Nkurunziza wamaze imyaka 6. ya manda ye ya nyuma adasohoka mu gihugu , Ndayishimiye amaze gukora ingendo mu bihugu bitanu bya Afurika birimo Tanzania, Uganda, Kenya ,Guinée Equatoriale ,Centrafrique ndetse na Misiri.

Mu bihugu Uburundi buhiriyemo bigize Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba, Perezida Ndayishimiye ntaragandagiza ikirenge cye mu Rwanda ndetse na Sudani y’ Amajyepfo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *