Burundi: Amayobera ku bitero bimaze iminsi byibasira abaturage

Mu gihe uduce dutandukanye tugize umujyi wa Bujumbura duherutse kwibasirwa n’ ibitero by’ ibisasu byo mu bwoko bw.a grenade bigahitana abantu babiri mu mpera ya  Gicurasi 2021 ndetse n’ ikindi giherutse kubera muri zone ya Munanira muri Komini Rutegama mu  Ntara ya Muramvya cyahitanye abantu 15 , Leta y’ u Burundi ivuga ko ibi bitero bigabwa n’ abitwaza iterabwoba.

Igiteye amakenga kugeza magingo aya, n’ uko Leta y’ u Burundi ivuga ko ibi bitero byose bikomeye byakozwe n’ abajuru bitwaje intwaro mu gihe itangazamakuru ryigenga rikorera muri icyo gihugu rifatanyije n’ abaturage bemeza ko abagaba ibyo bitero baba bambaye imyenda ya gisirikare ndetse banafite intwaro zikomeye.

Ibyo byagaragaye cyane mu gitero cyabereye ku muhanda Bugarama-Gitega aho abantu bitwaje intwaro banambaye gisirikare bica abantu 8 mu ntangiriro za Gicurasi .

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Umutekano w’ igihugu, Pierre Nkurikiye aherutse gutangaza ko hari abantu benshi bagiye bafatwa bakekwaho kugaba ibyo bitero mu Burundi.

Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bemeza ko ibi bitero bishobora bigabwa n’ abahoze ari abasirikare ba FAB bifatanyije na FNL ndetse bafatanyije n’ abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta iyobowe na CNDD/FFD.

Guha abatavuga rumwe na Leta ijambo , gucyura impunzi kuneza no kugarura imikoranire myiza n’ umuryango mpuzamahanga ni zimwe mu ngingo nyamukuru Leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye ikomeza guhangana nazo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *