Burkina Fasso: Mu gihe hanugwanugwa jenoside hagaragaye imirambo y’ abantu 180 bashobora kuba barishwe na Leta

Muri Burkina Faso, imirambo y’abantu 180 yatahuwe mu byobo rusange mu mujyi wa Djibo, mu majyaruguru y’igihugu. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uvuga ko bashobora kuba barishwe n’abasilikali ba leta.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara uyu munsi, Human Rights Watch ivuga ko, ikurikije iby’abaturage ba Djibo yayibwiye, abantu bishwe bose ni abagabo. Abenshi muri bo ni abo mu bwoko bubili: Fulani na Peul. Ni muri aya moko indagonbwa zikura cyane cyane abarwanyi, nk’uko abaturage ba Djibo babisobanura.

Bavuga ko imirambo yagiye ijugunywa ku mihanda minini, munsi y’amateme, mu mirima, no ku gasozi. Abaturage ni bo bayitoraguye, bayishyira mu byobo rusange, bahawe uruhushya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ingabo z’igihugu.

Byabaye mu kwa gatatu n’ukwa kane hashize. Bamwe mu batangabuhamya ba Human Rights Watch bemeza ko abishwe bose bari bafunze amaso n’ibitambaro. Amaboko yabo yari aboshye. Bafite ibikomere by’amasasu ku mutwe.

Basobanura ko aho biciwe hagenzurwa n’ingabo za leta, kandi ko byabaye ari mu ijoro, mu gihe cy’amasaha y’umukwabu abuza abantu gusohoka. Umwanzuro wa Human Rights Watch: “Ibimenyetso byose byerekana ko abasilikali ba leta bafite uruhare mu iyicwa ry’aba baturage 180.”

Izo ni inyeshyamba z’ Abayisilamu zirwanya Leta

Irasaba guverinoma ya Burkina Faso gukora anketi zimbitse. Minisitiri w’ingabo za Burkina Faso, Cheriff Sy, yabwiye Human Rights Watch ko bagiye koko gukora anketi, ariko akanavuga ko abaturage bashobora kuba barishwe n’abo yise “imitwe y’iterabwoba ifite intwaro.” Ati: “Rubanda birabagora gutandukanya iyi mitwe n’ingabo z’igihugu, kubera ko yibye imyambaro n’ibindi bikoresho bya gisilikali bya leta.”

Izo ni nabo za Leta zishinjwa kwica abaturage mu Majyaruguru

Kuva mu 2017, igisilikare cya Burkina Faso gihanganye n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri a-Qaida na Leta ya Kislamu, irwana no mu baturanyi ba Niger na Mali. Intambara imaze guhitana abaturage ibihumbi. Yirukanye mu byabo abandi bagera kuri miliyoni muri Burkina Faso.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *