Bundesliga: Nagelsmann niwe uzatoza Bayern Munich umwaka utaha wa shampiyona

Julian Nagelsmann ufite imyaka 33 niwe uzatoza ikipe ya Bayern Munich nkuko byamaze kwemezwa n’iyi kipe. Ni mugihe amasezerano ye azaba arangiye mu ikipe atoza ubu ya RB Leipzig.

Kuri uyu wa kabiri nibwo byamaze gutangazwa ko Julian Nagelsmann azatangira gutoza Bayern Munich guhera muri shampiyona itaha kugira ngo asimbure Hansi Flick, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Bayern babengutse uyu mutoza.

Nagelsmann azava muri RB Leipzig ku masezerano y’imyaka itanu nyuma yo kugenda kwa Flick, aho Julian azatoza kuva tariki ya 1 Kamena 2021 kugeza mu mwaka tariki ya 30 Nyakanga 2026, Abayobozi ba Bayern bavuga ko umubano we n’umuyobozi ukomeye w’imikino muri iyi kipe Hasan Salihamidzic wagenze nabi biturutse ku musaruro mubi yagize umutoza Flick, babona ko bakwiriye gusesa amasezerano ye.

Umuyobozi muri Bayern Munich Hasan Salihamidzic. yagize ati: “Ndashaka gushimira Hansi Flick. Nyuma yo gufata umwanya w’umutoza mukuru hashize hafi umwaka n’igice, twishimiye intsinzi n’icyubahiro byinshi, hamwe no gukora ibishoboka muri 2020 niyo ngingo nkuru. Izina rye rizahora rifitanye isano nizo ntsinzi. Ndamwifuriza ibyiza byose mu nzira igana imbere. ”

Julian Nagelsmann yatoje ikipe ya TSG Hoffenheim kuva muri Gashyantare 2016, abaye umutoza mukuru muto mu mateka ya Bundesliga. Kuva ku ya 1 Nyakanga 2019, Nagelsmann yayoboye RB Leipzig, wayoboye muri kimwe cya kabiri kirangiza muri UEFA Champion League muri shampiyona ishize.

Bundesliga: Julian Nagelsmann niwe uzasimbura Flick watozaga ikipe ya Bayern Munich muri shampiyona y’Ubudage umwaka utaha

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *