Bukavu: Abashyigikiye Vital Kamerhe biyemeje kwigaragambya kugeza arekuwe

Nyuma yaho umunyapolitiki Vital Kamerhe wari umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Congo-Kinshasa ahamijwe  icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta akanakatirwa igifungo cy’ imyaka makumyabiri, abamushyigikiye mu mujyi wa Bukavu batangiye kwigaragambya bikomeye ariko bakomeje gushwiragizwa n’ igipolisi cy’ igihugu basaba ko arekurwa.

DRC's Vital Kamerhe Loses Fraud Case – Taarifa RwandaAbashyigikiye Vital Kamerhe biyemeje kwigaragambya kugeza arekuwe

Imyigaragambyo yatangiye gukomera kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 aho imihanda yose mikuru y’ umujyi wa Bukavu yari yuzuyemo abarwanshyaka ba Kamerhe ukomoka muri Zone ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.

Igiteye amakenga ni uko amasoko n’ amaduka yose yafunzwe muri uy mujyi kuko ba nyir’ ubwite batinye gusahurwa n’ abigaragambya nk’ uko bimenyerewe muri iki gihugu ko abantu bigaragambya bashaka no gusahura.

Vital Kamerhe wagize uruhare rukomeye yubwo yafatanyaga na Perezida Felix Antoine Tshisekedi kugira ngo atsinda amatora ya Perezida wa Repbulika muri 2018 yamijwe n’ ibyaha byo kunyereza amadorari y’ amanyamerika miliyoni 50 afatanyije n’ umuherwe Samil ukomoka muri Liban, nk’ uko RFI yabitangaje.

Amakuru yizewe aturuka mur Congo-Kinshasa yemeza ko aka kayabu k’ amadorari niko kakagombye kugaragaza ibikorwa bya mbere Perezida F. Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

Ku rundi ruhande , abashyigiye Kamerhe nawe wari wizeye ko ashobora kuziyamamaza kuri manada y’ ubutaha bemeza ko uyu munyapolitiki azira amaherere ngo kuko abari ku butegetsi bamutinya biteye n’ ubunararibonye afite mu mukino wa politiki.

Kugeza amagingo aya, abunganira Kamerhe mu by’ amategeko bemeza ko nta yindi inzira bacamo kugira ngo umukiliya wabo arenganurwe usibye kugana inkiko mpuzamahanga ndetse na Loni ikabigaramo uruhare.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *