Bujumbura: Visi Perezida na Minisitiri w’ Intebe barahiye Agathon Rwasa ntiyitabira

Nyuma yaho Visi Perezida w’  Burundi  na Minisitiri w’ Intebe bemezwa mu Nteko Nshingamategeko barahiye kuri uyu wag ATATU tariki 24 Kamena 2020 ariko abadepite ba CNL barwanya itavuga rumwe na CNDD/FDD ndetse na Perezida wayo Agathon Rwasa ntibitabiriye umuhango w’ irahira w’ aba bayobozi bashyashya.

Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi basanga kuba Agatho Rwasa usanzwe ari Visi Perezida wa 2 mu Nteko  y’ u Burundi kuba atitabiriye uyu muango wo kurahira kwa gen. Bunyoni na M. Bazombanza bishobora kurushaho kuzana umwuka mubi muri politiki ya Leta y’ iki gihugu kiyobowe na Evariste Ndayishimiye.

Aba bayobozi bombi barahiriye kuzaharanira amahoro y’ abarundi ndetse no kurwanya amacakubiri yose ashingiye ku moko ndetse no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside.

Uhereye ibumoso ni Gen. Bunyoni , M Bazombaza

Umwihariko wa Banzobaza ni uko yemeje kuzarushaho guharanira ubusugire bw’ u Burundi n’ ubwigenge bw’ imibibi zarwo.

Albert Rugwiro/Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *