Bujumbura: Ras Mbegu yemeza ko umuziki ushobora gukemura ibibazo

Umuhanzi Ras Mbegu yemeza ko umuziki ukoranywe ubuhanga ushobora gukemura inzangano, amatati n ‘ intambara mu gihe nyir’ ubwite akoresheje ubuhanga buhanitse bugamije kwigisha abatuye ku isi biganjemo abayobora n’ abayoborwa.

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Ras Mbegu wibanda ahanini ku njyana ya reggae yagiranye na Celebzmagazine.com yashimangiye ko impamvu imusunika gukora umuziki ni ukugira ngo arusheho kujijura sosiyete.

Ras Mbegu ukunzwe mu bihugu bya Tanzania n’ u Burundi

Kuri iyi ngingo agira ati” Umuziki ukozwe neza ni intwaro ifite ubushobozi bukomeye bwo kurandura imizi mibi y’ ivangura ariko ushobora no kunga abantu ukabakosora mu migirire yabo ya buri munsi bityo bagaturana mu mahoro nk’ uko Imana ihora iyatanga”.

“ Ananipenda”, Mzuka Umenipanda”, “Life”,” Pamela” ni zimwe mu ndirimbo zinogeye amatwi za Ras Mbegu zimaze kwamamara zinaboneka ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n’ izindi tutarondoye.

Uyu muhanzi Ras Mbegu yatangiye muzika akiri muto , icyo  GIHEyari afite inyota nyinshi yo gukora injyana ya Hip Hop ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise” One Day One Time” nyuma y’ aho yaje gukora iyindi yise” Ni bahati kuolewa” yaje gukundwa n’ umuhanzi w’ icyamamare  witwa Sister Riziki azakuyisubiramo ayita “ Ushauri”.

Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Ras Mbegu yadutangarije kandi mu mwaka w’I 2009 nibwo yafashe umwanzuro ajya kwiga umuziki muri Kaminuza ya Tasuba muri Tanzania.

Ras Mbegu ukunzwe cyane muri Tanzania n’ u Burundi bitewe n’ uko yibanda ku rurimi rw’ igiswahili yagize amahirwe yo gukorana n’ abahanzi bakomeye mu Burundi by’ umwahiro yakoranye indirimbo ” PAMELA” n’ umuhanzi Yoya Jamal ukunzwe cyane mu karere.

 

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *