Bujumbura: Hibutswe abanyeshuri bishwe muri 1995

Kuwa 9 Nyakanga 2020, muri Kaminuza Nkuru y’ Uburundi ishami rya Mutanga mu Mujyi wa Bujumbura hateguwe igikorwa cyo kwibuka abanyeshuri bo mu bwoko bw’ Abahutu bivugwa ko bishwe na Leta yari iriho icyo gihe.

Muri uyu muhango witabiriwe n’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu bavuze amavu n’ amvuko w’ ubu bwicanyi byemezwa kugeza magingo aya ko bwahitanye abanyeshuri basaga 109 bazira ko ari Abahutu gusa.

Byavuzwe kandi ko kuwa 11 Nzeri 1995 nibwo aba banyeshuri bishwe n’ inzego z’ umutekano ngo gusa ntabwo biramenyekana neza aho baba barajugunye kuko hari amakuru avuga ko batawe mu ishyamaba rya Rukoko rugabanya Intara za Cibitoke n’ Umujyi wa Bujumbura naho ayandi makuru nayo atizewe avuga ko aba banyashuri bashobora kuba barajugunywe muri Rusizi.

Kuri iyi ngingo yo kumenya neza umubare w’ abanyeshuri bazize ubwoko bwabo ndetse naho baba barajugunywe urwego rushinzwe kunga abarundi rutangaza rugikora amaperereza yimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Si ibyo gusa kuko mu rwego rwo guhesha icyubahiro izi nzirakarengane hatangijwe igikorwa cyo kubaka urwibutso.

Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye ndetse na Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu , Gen. Alain Guillaume Bunyoni bari muri aba banyeshuri bahigwaga kimwe n’ abandi bagenzi babo benshi bahise bahunga bajya mu ishyamba batangira kurwanya Leta yari iyobowe ahanini n’ Abatutsi ariko nabo biganjemo abakomoka mu Majyepfo y’ Uburundi mu Ntara ya Bururi ho mu Karere ka Rutovu.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *