Bruce Melody na Shaddy Boo bagaragaye basohokanye baryohewe n’ubuzima

Mu  gihe hari abibwira ko umuhanzi Bruce Melody na Shaddy Boo baba bagifunzwe,mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu aba bombi bagaragaye muri hotel imwe iherereye mu karere ka Bugesera i Nyamata baryohewe n’ubuzima.

Shaddyboo ari mu gihombo gikomeye kubera #GumaMuRugo - Kigali Today

Taliki 11/8/2020 hasakaye inkuru yavugaga ko umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Aya makuru yanashimangiwe n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, wabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.Ibi byateye impungenge abafana b’aba bombi bibaza ibi babayeho.

Bitunguranye umunyamakuru wa Celebzmagazine.com yababonye muri hotel imwe ikorera mu karere ka Bugesera i Nyamata bizihiwe baryohewe n’ubuzima.Twabibutsa ko aba bombi bubatse ndetse ari ababyeyi bafite abana.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *