Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo ‘‘Katapilla’’ yakoreye kuri Kigali Arena aherutse kugirana amasezerano

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘‘Katapilla’’ ifite n’amashusho akaba yayikoreye muri tumwe mu duce twa Kigali Arena inzu aherutse kugirana amasezerano.

Ni amasezerano yagiranye na Kigali Arena, yari ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, wari uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, bakaba barasinanye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika yakira ibitaramo by’umuziki n’imyidagaduro.

Mu mashusho ya ‘Katapilla’ hagaragara tumwe mu duce twa hano muri iyi nzu y’imyidagaduro nka hamwe mu hantu yahawe kugirango azajye akorera ibikorwa bye bya buri munsi birimo kuhakorera ibijyanye n’umuziki we ndetse n’ibitaramo.

Bruce Melodie asohoye iyi ndirimbo nshya yaramaze icyumweru cyose ateguza abakunzi be, ubu ikaba ibaye indirimbo ya Kabiri akoze ku giti cye kuva uyu mwaka 2021 watangira kuko iheruka ari ‘Bado’. Ishyizwe hanze mugihe avuga ko ari gutegurira abakunzi be Album.

Iyi ndirimbo igaragaramo umukobwa witwa Christella ufite ikimero n’ubwiza akaba ariwe wifashijijwe mu mashusho, hakaba harimo n’abandi barimo abakinnyi ba Film n’ababyinnyi batandukanye. Ikindi n’imodoka ya Ritco isanzwe itwara abagenzi ikaba Kompani bagiranye amahari kubera kuyivuga mu ndirimbo yakoze yitwa ‘‘Saa Moya’’.

Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa akina nk’umwe mu bantu batuma umuhanzi Bruce Melodie ava mu byo yararimo [inama] bigatuma agenda akajya kugirana ibihe byiza bikarangira yibagiwe ibyo yararimo. Ahandi hantu agaragaza ni ubudasa bw’Umujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi usanzwe ufite ubuhanga bw’imyandikire mu ndirimbo ni nawe wiyandikiye iyi ikaba yaratunganyijwe na Producer Element ubarizwa muri Country Record. Amashusho akaba yarakozwe na Meddy Saleh.

Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo ‘’Katapilla’’ yakoreye kuri Kigali Arena aherutse kugirana amasezerano

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODIE YITWA ‘‘KATAPILLA’’ 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *