Bruce Melodie yasinyiye amasezerano yo kwamamaza Kigali Arena ku gaciro ka Miliyoni 150

Kuri uyu munsi wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena, Stade iherereye i Remera imaze kumenyerwa ku myidagaduro hamaze gusinyirwa amasezerano yo kuyamamaza n’umuhanzi Bruce Melodie ku gaciro ka miliyoni 150 y’amafranga y’u Rwanda.

Umuhanzi Melodie yaramaze iminsi ateguza abakunzi be iby’iyi taliki ya 4 Gicurasi 2021 bakagirango wenda ni indirimbo aza gusohora.

Mugitondo nibwo yabinyujije kuri Instagram ye agenda ababwira ko akomeza kugenda abaha amakuru y’ibijyanye n’uyu munsi.

Byarangiye yerekanye ko kwari ugusinya amasezerano hamwe na Kigali Arena we n’umuyobozi we uhagarariye Cloud9 Entertainment barikumwe muri iki gikorwa.

Bruce Melodie azajya akoresha Kigali Arena binyuze mu bikorwa bye bya Muzika mugihe nawe azajya ayamamaza mu ruhando mpuzamahanga.

Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugihe yaramaze gusinya aya masezerano n’iyi nzu yahise ateguza abantu kuza kubataramira ku isaha ya 19h00’ z’umugoroba mu gitaramo we bwite.

Kuri Kigali Arena umuhanzi Bruce Melodie arikumwe na Manager we basinye amasezerano yo kujya bamamaza iyi nzu y’imyadagaduro

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *