Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo azenguruka ‘Isi’ amenyekanisha ‘Umujyi wa Kigali’

Umuhanzi wamaze kuba inkoramutima ya benshi Bruce Melodie yamaze gutangaza ko agiye gutangira kuzengura umugabane w’Isi amenyekanisha ‘Umujyi wa Kigali’ binyuze mu bitaramo.

Bruce Melodie ibi yabivuze mu kiganiro kuri Radio Rwanda aho yashimangiye ko mu kwezi gutaha kwa Kanama agomba gutangira gukora ibitaramo byo kumenyekanisha umujyi wa kigali nkuko benshi bagiye babimusaba. Gusa ntabwo yeruye avuge amatariki y’ibitaramo azaberaho.

Abinyujie ku mbuga ze akoresha zirimo Twitter yatangiye guteguza abakunzi be igitaramo yise ‘Kigali World Tour’ yifuza ko yamenyekanisha Umujyi binyuze mu bihangano bye. Aho yahise atangaza ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Kenya, n’Uburundi.

Uyu muhanzi avuga ko uyu ari umuyoboro mwiza wo gufungurira n’abandi bahanzi bo mu Rwanda mu gutinyuka bakajya bajya gukorera ibitaramo bitandukanye no mu mahanga, ibintu byiza bituma amenyekana.

Ni kenshi abahanzi ba banyarwanda bagiye bamenyekana imbere mu gihugu ariko hanze bakaba batazwi kubera no kudatinyuka gudakorera ibitaramo byo hanze y’igihugu bikomeye ndetse nibyo babaga bakoze byabaga ari nko mutubare iyo babaga bagiye muri ibyo bihugu.

Bruce Melodie avuga ko hari ibitaramo ubwe yiteguriye ariko hari nibyo abakunzi be bazamufasha gutegura biturutse mu bufatanye bwabo.

Ati’’ Biravanze, haribyo niteguriye (ibitaramo) ariko hari nibyo abantu bazagenda badufasha gutegura, kuko hari imijyi utapfa gukoreramo ibitaramo utahaba’’.

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yahishuye uburyo yahombejwe akayabo ka ma miliyoni ku ndirimbo yakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda aho iyo ndirimbo bakoranye basanze yageze hanze mu buryo batamenye yibwe.

Uyu muhanzi nyuma yo gusohora indirimbo ‘Katapilla’ aritegura gushyira indi ndirimbo mu gihe cya vuba iyo yise ko ikwiriye gufasha abakunzi be muri iki gihe cy’impeshyi.

Bruce Melodie aherutse gukorera ibitaramo mu bihugu by’Ububiligi no mu Bufaransa muri Werurwe 2019, mu gihe mu Ukwakira yaririmbiye muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *