Bob Wine yongeye kunenga uburyo buzifashishwa mu kwiyamamaza muri 2021

Umuyobozi w’Ishyaka  People Power Movement ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda witwa Robert Kyagulanyi uzwi kwi zina  rya Bobi Wine yahamagariye abaturage kwamagana amatora y’umukuru w’igihugu azaba 2021 aho abaziyamamariza kuri uwo mwanya hazifashishwa  ikoranabuhanga mu itumanaho.

Mu igihe ishyaka NRM riri kubutegetsi ryishimiye ubu buryo buzakoreshwa mu kwiyamamaza nko kugeza imigabo n’imigambi y’umukandida waryo binyuze mu itangazamakuru(Video-conference ,Zoom ….).

Ibi Bobi Wine yabivuze mu ntangiriro z’ iki cyumweru ubwo yagiraga ati “ Turimo turarwana kugihugu cyacu  kugirango cyongere kugarura isura nshya aho bamwe mu ba nya Uganda bafashe Uganda bakayigira nk’ikigo cyabo cyigenga kandi bakaba biteguye kugirira nabi uwagerageza kuza mu butegetsi bwabo”.

Uyu muhanzi waje guhinduka umunyapolitiki yakomeje ashimangira ko  intego PPM ari uguharanira abaturage bose bagira uburenganzira bungana muri  gahunda zibera mugihugu cyabo.

Bobi wine kandi yaboneyeho umwanya wo kunenga Minisitiri w’ Ubuzima muri Uganda, Dr.Jan Ruth Aceng ubwo mu mpera z’ icyumweru gishize yagaragaye ahantu mu ruhame mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye atambaye agapfukamunwa.

Iyo myitwarire ya bamwe mu bayobozi ba NRM ikomeje kuraza inshinga opozisiyo bigatuma ivuga ko ayo matora ateguwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga atazaba ari amatora akozwe mu mucyo.

Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *