BIG Fizzo afite ibanga rimufasha gukomeza kuyobora umuziki w’Abarundi

Big Fizzo avuga ko niyo  abaririmbyi b’i Burundi batera imbere ngo ntawe ushobora kumutwara ubwami mu muziki w’Abarundi , kubwe ngo buri  gihe ahora  ari maso ntihagire umutwara uwo mwanya.Aavuga ko afata umwanya akumva umuziki w’Abarundi ni yo baba bakizamuka mu rwego rwo kwirinda ko hagira umutwara imitima y’abakunzi ba muzika y’i Burundi bituma agumana urwego  amazemo igihe kitari gito mu muziki ndundi.

Image result for big fizzoMugani Desire ngo buri gihe areba hirya no hino mu baririmbyi b’Abarundi kugira ngo ntihagire umuca mu ryahumye ngo amutware uwo mwanya.

Ibyo akaba aheruka kubitangariza ikinyamakuru Buja Hit mu kiganiro bagiranye. Muri icyo kiganiro, uwo muririmbyi avuga ko kubona abaririmbyi b’Abarundi  barimo baratera imbere biramuryohera cyane. Ibyo ngo binatuma akora cyane ngo urwo rubyiruko rushya  ntirumuce imbere. Yagize ati “Umuririmbyi w’Umurundi iyo arimo atera imbere jyewe birandyohera kandi bikampa ingufu zo kuguma nkora,.”

Abajijwe ku bamushinja kuba hari umubare w’amafaranga ajya yanga mu gihe atumiwe mu bitaramo, yavuze ko ntamafranga ajya asubiza inyuma yagize ati.“Iyo ufise 500,000f umuntu akaguha 50,000 wayanga  ngo nuko ufise 500,000? Ntushobora kuko ijana ntiryanga mu rindi.”

Ibyo Big Fizzo akaba abivuze mu gihe abatari bake bamufata nk’igihangange, abandi nabo bakabona ko natareba neza, abahanzi bakizamuka muri icyo gihugu bazamucaho kuko ngo bakora cyane kumurusha.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *