Bidasubirwaho Miss Mutesi Aurore yatangaje ko yamaze gutandukana na Egide Mbabaz

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yemeje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata rwamaze kugera ku iherezo.

Uyu mukobwa yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri Instagram mu buryo bw’imbonankubone n’umunyamakuru Ally Soudy wamamaye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy, Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ku buzima busanzwe, uko yagiye kwiga hanze y’u Rwanda agahagarika muri KIST, urukundo rwe na Egide, Miss Rwanda ndetse n’ibindi.

Yabajijwe n’umunyamakuru niba koko ibintu bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Mbabazi Egide byaba ari ukuri, undi mu gusubiza yemeza ko ari byo ndetse ko urukundo rwabo rutakunze buri wese agahitamo guca inzira ye.

Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”

Miss Mutesi Aurore na Egide bari barasezeranye imbere y’amategeko

 

Yakomeje avuga ko nta byinshi yavuga ku by’urukundo rwe na Mbabazi Egide ahubwo hari igitabo ari kwandika, kizaba kirimo ibijyanye n’amateka y’urukundo rwe yanyuzemo yose arimo n’ay’urukundo rwe na Mbabazi Egide.

Mu minsi ishize mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yababwiye kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo baba bifuza kumenya kuri we.

Muri abo bose hari abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati “Reka mubaze”.

Undi muntu ukurikira Miss Aurore Kayibanda, yamubajije impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana. Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda yagize ati “Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?”

Nyamara yagaragaje ko yijijishaga urukundo rwabo rwari rwaramaze kurangira. Ubu buri umwe ntakurikira undi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Instagram.

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *