Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire bashobora kongera kwisanga muri gereza

Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’ iminsi itatu ishize urwego rushinzwe ubugenzacyaha rusatse ingo za bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi zibakekaho ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu, Me Bernard Ntaganda Perezida w’ ishyaka PS Imberakuri aravuga ko yumva nta bwoba bimuteye bwo kuba yakongera gufungwa.

Ntabwo ari Ntaganda we nyine wasatswe kuko RIB yemeza ko n’ urugo rwa Victoire Ingabire, Gaston Munyabugingo ndetse n’ abandi bakekwaho ibyaha zarasatswe.

Kugeza magingo aya, ibyaha bamukekaho ni na byo byamufungishije mu mwaka wa 2010 ubu yashakaga guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu kiganiro yatanze ku ijwi rya Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, Ntaganda yagize ati “ Nta bwoba binteye kuko n’ubundi inzu yanjye nayubatse muri gereza!”.

Yakomeje anashimangira ko ibyo bamukoreye atari isaka ngo ahubwo ari isahurwa kuko yagaragaje ko yagabweho igitero n’ abandi ubwo basimbukaga urugo rwe banamutwara ibikoresho bye by’ itumanaho harimo mudasobwa ye , telephone ndetse n’ amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni imwe.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rwemeza ko rwasatse ingo z’ abanyapoliti batandukanye bakekwaho ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Umuvugizi w’ uru rwego, Marie Michelle Umuhoza yagize ati” Hari amakuru yatugezeho avuga ko umukozi wa Leta Gaston Munyabugingo afite imikoranire n’ imitwe y’ iterabwoba ndetse ko akorana na Victoire Ingabire”.
Ku bijyanye n’ amafaranga n’ ibikoresho byafashwe mu isaka, RIB yemera ko nyuma y’ iperereza niba ngombwa nta kabuza bizasubizwa.

Albert Rugwiro




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *