Benjamin Netanyahu ashobora kweguzwa azira kudakumira ikwirakwiza rya Covid-19

Yerusalemu: Ibihumbi byinshi by’ Abanyesirayeli  bakoreye imyigarambyo ku biro bya Minisitiri w’ Intebe Benjamin Netanyahu bamusaba kwegura ngo kuko Leta ayoboye yananiwe gukumira ukwirakwizwa rya Corona.

Iyo myigaragambyo yo mu rwego rwo hejuru ibaye mu gihe Isirayeli yari yarashimwe ku buryo mu ntangiriro y’ iki cyorezo yari yagerageje kukirwanya yivuye inyuma.

Gusa byaje kugera aho Leta ya Benjamin Netanyahu iatangira koroshya ingamba yari yarafashe mu kurwanya iki cyorezo bituma abantu batari bacye batangira kwandura.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ Ubuzima ya Isirayeli yemeza ko abantu basaga 1 400 nibo bamaze kwandura corona mu masaha 24 ashyize.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *