Abirukanwe ku ikubitiro amakosa bazize yashyizwe ku karubanda, mu gihe abaheruka gukurwa ku mirimo amakosa bakoze yiswe “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”, nk’uko bigaragara mu matangazo abirukana yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Abirukanwe ku ikubitiro ni Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko, Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Me Evode Uwizeyimana yazize amakosa arimo imvugo zisebanya, gusa imbarutso yo kwirukanwa kwe yabaye imyitwarire yagaragaje ku itariki ya 03 Gashyantare, ubwo yahutazaga umusekirite w’umugore ukorera Company icunga umutekano.

Ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere n’ubwa kabiri Me Evode yari akoze ikosa nk’iryo yazize, ko ahubwo ari ko “asanzwe abigenza”.

Kuri Dr Munyakazi Isaac, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yirukanwe kubera amakosa ya ruswa yamuranze.

Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe bajya kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.’ Munyakazi ngo yarabyemeye bamuha ruswa ya 500,000 rwf.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Gashumba we yeguye kubera kumubeshya ku mubare w’ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu gusuzuma Coronavirus abayobozi bari berekeje mu mwiherero.

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo cy’amavuriro kigaragaramo Dr Diane Gashumba, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’uwari Minisitiri w’Umutekano, Gen. Nyamvumba Patrick.

Nyuma y’abayobozi birukanwe muri Gashyantare, hari n’abandi bakomeje kwirukanwa ariko amakosa yabo ntiyatangazwa, uretse uwari umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ubuhahirane na EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe wirukanwe muri Mata uyu mwaka azira “Imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.”

Hari kandi Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu wirukanwe mu mpera za Mata uyu mwaka, kubera “Amakosa ajyanye n’inshingano ze akirimo gukorwaho iperereza”, mbere y’abarimo Gen. Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo ntara na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Aba uko ari batatu baherutse kuzira “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Dr Eugène Mutimura wari Minisitiri w’Uburezi wakuwe muri Guverinoma ku mpamvu zitamenyekanye agahabwa inshingano zisa n’aho ziri hasi ugerereranyije n’icyubahiro cya minisitiri. We ntabwo yirukanwe ahubwo yahinduriwe imirimo ahabwa kuba umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Umuntu ntiyanakwirengagiza ko hari n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye bavanwa ku mirimo abandi bagahitamo kwegura kubera amakosa atandukanye. Abenshi muri aba biganjemo abayobozi bo ku rwego rw’utugari n’imirenge bagiye batabwa muri yombi n’ubugenzacyaha, bazira ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abaturage, ndetse n’ibifitanye isano na ruswa.