Batanu bamaze kwirukanwa muri Guverinoma y’u Rwanda igihe cy’amezi abiri n’igice

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze guhinduranya,kwirukana no kwegura kwa hato na hato kwa bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye zaba inzego z’ibanze no mu nzego nkuru z’igihugu hagamijwe kunoza imiyoborere ibereye abaturage nkuko bikunze gusobanurwa n’inzego ziba zabashyize mu myanya.

Ibi bitandukanye nuko usanga mu bihugu bimwe na bimwe by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari hari igihe usanga hari nka minisitiri umaze imyaka mirongo itatu cyangwa se irenga muri Guverinoma.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda, habayeho impinduka muri guverinoma aho tariki ya 06 Gashyantare 2020, abari abanyamabanga ba leta babiri muri minisiteri zitandukanye beguriye rimwe ku mpamvu zabo bwite nyuma Perezida Paul KAGAME agatangaza amakosa ya buri muntu bigasa naho ibyo beguriye bitari impamvu zabo bwite zabibateye nkuko babyanditse mu mabaruwa ahubwo hari ibindi bishinjaga byatumye birukanwa nkuko umukuru w’igihugu yabihamirije mu nama y’umwiherero w’abayobozi bakuru yabaye muri Gashyantare 2020.

1.Me Evode UWIZEYIMANA.

TWIBUKIRANYE UWAVUZE KO BIMURIYE UBWENGE MU GIFU "COMMISSION ...Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gashyantare 2020 ni bwo ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko Evode UWIZEYIMANA wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe kurengera itegeko nshinga n’andi mategeko yeguye ku mirimo ye.

Kwegura kwe kwakurikiye igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore witwa Olive MUKAMANA wari ushinzwe umutekano (abitwa abasekirite) ku nzu iri mujyi wa Kigali izwi nka Grand Pension Plaza.

Icyo gihe uyu mugore yashatse gusaka Evode UWIZEYIMANA nkuko yari asanzwe asaka n’abandi bose bagana iyo nyubako,undi arabyanga ni ko kumusunika agwa hasi nkuko byatangarijwe ku rubuga rwa Facebook na Twitter by’umunyamakuru Joseph HAKUZUMUREMYI.

Bwana UWIZEYIMANA yasabye imbabazi z’ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano ari ko biba iby’ubusa aregura.

2.Dr Isaac MUNYAKAZI.

Rwanda: Evode Uwizeyimana, umunyapolitiki utavugwaho rumwe, yeguye ...Cyo kimwe na Evode Uwizeyimana, Dr Isaac MUNYAKAZI wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 06 Gashyantare 2020 ku mpamvu zitatangajwe uwo munsi. Tariki ya 16 Gashyantare 2020, Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama y’umwiherero w’abayobozi bakuru yavuze ko Dr Isaac Munyakazi yazize amakosa ya ruswa yamuranze.

Perezida KAGAME yavuze ko hariho ibintu by’urutonde ku mashuri abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba MUNYAKAZI bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Ngo na we yaje kubyemera nyuma afatirwa mu cyuho ari na ho perezida KAGAME yahereye agira ati”…… na we iyo ntaza kumwirukana yari kuza akicara hano….” aha byahise byumvikanisha neza ko ateguye ahubwo yirukanwe nkuko yanabivuze kuri mugenzi we Evode UWIZEYIMANA.

3.Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba.

Rwanda:Health Minister Ousted Over Faulty Handling of coronavirus ...Nkuko byatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe nyuma y’icyumweru kimwe hirukanywe abavuzwe haruguru, Tariki ya 14 Gashyantare 2020, Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yeguye ku mirimo ye.

Kuri Twitter y’ibiro bya Minisitiri w’intebe, hari handitse ko Kwegura kwa GASHUMBA kwaje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza gusa nta bindi bisobanuro byatanzwe ku kwegura kwe kugeza ubwo tariki ya 16 Gashyantare nyuma y’iminsi ibiri yeguye, ari bwo perezida KAGAME yeruye byimbitse impamvu nyamukuru yatumye uyu muminisitiri w’ubuzima akurwa muri Guverinoma.

Perezida KAGAME yagarutse ku buryo mu minsi ishize yasabye ko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Corona yari itangiye kugariza isi.

KAGAME yavuze ko yahamagaye kuri telefoni minisitiri GASHUMBA amubaza niba u Rwanda rwiteguye gupima abo bayobozi bose maze GASHUMBA amusubiza ko atari ngombwa ko bapimwa ko bajya i Gabiro mu mwiherero nta kibazo.

Perezida Kagame yavuze ko Dr GASHUMBA hari umuyobozi wundi mukuru yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara bityo ko bavanyemo 400 byo gupimisha abari bagiye mu mwiherero baba babigabanyije cyane.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na GASHUMBA yamubwiye ko ibyo kuba uvanyeho 400 byaba bigabanutse cyane yabyibwirira Perezida wa Repubulika.

Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe ahitamo kohereza abantu muri Minisiteri y’ubuzima, bagezeyo basanga ibikoresho bihari bishobora gupima abantu 95 gusa, ari bwo perezida KAGAME yahise yirukana Diane GASHUMBA kuri uwo mwanya azira kumubeshya.

Perezida KAGAME yanavuze kandi ko hari ikindi kibazo kigaragaramo Dr Diane GASHUMBA cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert MURASIRA na Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick NYAMVUMBA aho na ho yashimangiye ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibyo, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.

4.Olivier NDUHUNGIREHE.

Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa Olivier Nduhungirehe bishobora ...Tariki ya 09 Mata 2020 ni bwo ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yavanye ku mwanya uwari umunyabanga wa leta wari ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC),azira gukora akazi ke ashingiye ku bitekerezo bye aho kuba ibya guverinoma, Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri ibyo bikorwa bye cyangwa ibyo bitekerezo bye.

Bwana NDUHUNGIREHE azwi nk’umugabo ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu kazi ke no hanze yako mu myidagaduro no gutanga ibitekerezo bye bwite.Yari yashyizwe kuri uyu mwanya tariki ya 30 Kanama 2017 avuye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, umwanya yari yaragiyeho muri 2015.

5.Gen Patrick NYAMVUMBA.

Perezida Kagame yakuyeho Gen Nyamvumba wari Minisitiri w'Umutekano ...Gen Patrick NYAMVUMBA ni we uherutse gukurwa muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu ijoro ryo kuwa 27 Mata 2020, abaturage batari bake batunguwe n’itangazo rya minisitiri w’intebe w’u Rwanda ryamenyeshaga ko Perezida Paul Kagame yavanye General Patrick NYAMVUMBA ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu zo kutuzuza inshingano ze zanakurikiwe no kumukoraho iperereza dore ko iryo tangazo ryashimangiraga ko yahise ajyanwa ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda mu gihe hagikusanywa andi makuru atarahise atangazwa.

Gusa Tariki ya 16 Gashyantare 2020 Perezida KAGAME yavuze ko hari ibibazo by’amavuriro yumvise n’uyu NYAMVUMBA abirimo ariko mu byo arimo gukorwaho iperereza ntibahise batangaza niba hari aho byaba bihuriye na byo.

Kwirukanwa kwa Gen NYAMVUMBA kwatunguye benshi bitewe nuko yari amaze amezi atanu gusa ahawe kuyobora minisiteri nshya y’umutekano dore ko iyi minisiteri yari imaze imyaka ine yarasheshwe kuva muri 2016.

Nk’umuntu wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, agishyirwa muri iyi Minisiteri y’umutekano mu gihugu avuye mu ngabo, abatari bake babonye ko agiye kurushaho gukaza umutekano.

General Patrick NYAMVUMBA yagizwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu tariki ya 04 Ugushyingo 2019, avanywe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo yari amazeho imyaka itandatu dore ko yawugiyeho tariki 23 Kamena 2013 asimbuye Lt. Gen. Charles KAYONGA.
Gen Patrick NYAMVUMBA yavutse tariki 11 Kamena 1967. Ni umwe mu basirikare batanu u Rwanda rufite bari ku ipeti rikuru muri iki gihugu. Abahawe ipeti rya Jenerali kuva u Rwanda rubayeho ni Gen.Marcel GATSINZI, Gen.James KABAREBE, Gen.Patrick Nyamvumba, Gen Fred IBINGIRA na Gen.Bosco KAZURA warihawe tariki ya 4 Ugushyingo 2019.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *