Basketball: Kapiteni w’Amavubi Tierra Monay yaterewe ivi n’uwo bahuje igitsina

Tierra Monay Henderson usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abari bategarugori mu mukino wa Basketball ndetse akaba n’umwe mu bagenderwaho, yambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina witwa Amanda Thompson uyu mwaka.

Mu mezi abiri ashize nibwo Tierra Monay n’umukunzi we nawe w’umugore ariko bagaragaza ko Tierra ari umugore undi akaba umugabo, byabaye ndetse amafoto y’abo bambikana impeta yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zabo ku wa 21 Gicurasi 2021.

Tierra Monay Henderson ari mu bakinnyi batanu beza batoranyijwe mu irushanwa ryo gushaka itike ya AfroBasketWomen ubwo ryaberaga mu Rwanda

Nk’uko bigaragara ku mafoto bashyize ku nkuta zabo za Instagram, ibi birori byabereye ahitwa New Orleans muri Leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Henderson Tierra Monay w’imyaka 34 y’amavuko, dore ko yavutse tariki 6 Gicurasi 1987, akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball akaba kuri ubu ari umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w’Uburayi mu ikipe yitwa Constanta yo mu gihugu cya Rumaniya.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu bagore iherutse gusoza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kenya na Misiri, ni mu mikino yaberaga i Kigali mu gushaka itike ya AFROBASKET izabera muri Cameroun uyu mwaka wa 2021.

Kapiteni w’Amavubi yambitswe impeta y’urukundo nuwo bahuje igitsina

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball yabaye iya gatatu mu majonjora ya AfroBasketballWomen

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *