Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe Nyafurika [AMAFOTO]

Ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori ihagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike y’igikombe Nyafurika yegukanye itsinzi ya mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Kenya amanota 77 kuri 45. Umukino witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju.

Ni imikino yatangiye uyu munsi tariki ya 12 ikazasozwa tariki 17 Nyakanga 2021 rikaba iri kubera muri Stade ya Kigali Arena ariko kubera icyorezo cya COVID19, bikaba nta mufana wemerewe kujya kureba iyi mikino.

Ku munsi hateganyijwe imikino biri mu itsinda, mu itsinda rya mbere umukino wabimburiye irushanwa ukaba ari uwahuje ikipe ya Sudan y’Epfo na Misiri ku isaha ya Saa cyenda z’amanywa waje kurangira Misiri iyoboye n’amanota 95 kuri 65 ya Sudani y’Epfo.

Muri uyu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye rwatangiye rwatakwa bikomeye gusa umutoza agenda akora impinduka ku bakinnyi byanabaye intandaro nziza yo kwegukana itsinzi, dore ko bagiye kuruhuka ikipe y’u Rwanda irusha iya Kenya amanota 3 gusa kuko byari 33 y’u Rwanda kuri 30 ya Kenya. Mu gace ka gatatu niho u Rwanda rwazamuye amanota agera kuri 58 kuri 32.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Henderson Tierra Monay niwe wabashize gutsinda amanota menshi kuko yatsinze amanota 23 wenyine muri 77 u Rwanda rwabonye.

Iyi mikino y’akarere ka 5  irikuba hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zashyizweho ku bufatanye bwa FIBA-Africa na Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE.

Akarere ka 5 ubusanzwe kagizwe n’ibihugu 11 ari byo u  Burundi, Misiri, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Somalia, South Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda. Iyi mikino ariko kuri ubu iri kwitabirwa n’ibihugu 6 ari byo Misiri, Kenya, South Sudan, Uganda n’u Rwanda.

Ikipe imwe akaba ari yo izahagarira akarere ka 5 mu mikino ya nyuma y’Afurika “AfroBasket Women 2021” izabera i Yaoundé muri Cameroun tariki 17 kugera 26 Nzeri 2021.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye bwa mbere iyi mikino y’Afurika muri 2009 muri Madagascar inasubirayo muri 2011 ubwo iyi mikino yaberaga muri Mali ari na bwo iherukayo.  Muri izi nshuro 2, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 9.

Ni umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Umukino w’u Rwanda na Kenya wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa

Ikipe ya Kenya yatangiye isatira bikomeye u Rwanda mu gace ka mbere

Ikipe y’u Rwanda ubwo abakinnyi baririmba indirimbo y’ubahiriza Igihugu ‘Rwanda Nziza’

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Henderson Tierra Monay niwe watsinze amanota menshi 23 yose

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *