Basanzwe bafitanye umwana mukuru! Umukobwa mushya Ndanda aherutse kwambika impeta akamusimbuza Anita Pendo, bakaba bitegura kujya kubana hanze

Mu Cyumweru gishize nibwo Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda yambitse impeta umukobwa mushya ndetse birangira banasezeranye imbere y’amategeko.

Ni ibintu byatunguye benshi kubari bazi uyu mugabo usanzwe ufitanye abana babiri n’umunyamakurukazi Anita Pendo aribo Tiran na Ryan.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 nibwo wabaye amateka kuri Ndanda ubwo yambikaga umukobwa bakundanye imyaka myinshi impeta iteguza ko bagiye kurushinga (fiancallée).

Kugeza ubu nubwo Ndanda yagiye ahisha amazina y’umukunzi we ndetse no mu itangazamakuru bikagirwa ubwiru ku makuru y’urukundo rwabo ariko amakuru twamenye nuko uyu mukobwa yitwa Delice.

Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 mu muhango wabereye mu murenge wa Gisozi.

Amakuru agera kuri CelebzMagazine nuko uyu mugore wamenyekanye nkaho ari mushya ku bakurikirana Ndanda hafi ariko atariko bimeze kuko aba bombi bamenyanye mbere ya Anita Pendo.

Uyu mukunzi wa Ndanda asanzwe atuye mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse bakaba bafitanye n’umwana mukuru w’umukobwa uruta imyaka n’abana babiri bafitanye na Anita Pendo. Akaba ariyo mpamvu uyu mukobwa yaje mu Rwanda, gukora ibijyanye no kuba babana byemewe n’amategeko ndetse muri byo no gusezera imbere y’Amategeko bikaba byarakozwe nyuma yo gutera Ivi hadaciyemo iminsi myinshi.

Inshuti ya hafi itashatse ko tuyitangaza mu itangazamakuru yagize ati ‘’Yego! Uyu mukobwa ari mu Rwanda bafitanye umwana w’umukobwa mukuru ndetse unaruta imyaka abana Ndanda yabyaranye na Anita, biteganyijwe ko aba bombi nyuma yo gusoza ibijyanye n’imihango yose ijyanye no kuba bemerewe kubana mu minsi mike Ndanda azerekeza mu Bwongereza.’’

Bivugwa ko nyuma yo gusezera imbere y’amategeko aba bombi bazahita berekeza mu Bwongereza aho biteganyijwe ko ariho bazatura.

Ndanda yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi.

Soma inkuru bijyanye:

Ndanda wabyaranye na Anita yambitse undi mukobwa impeta amusaba ko bazabana [Amafoto]

Umukunzi mushya wa Ndanda ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta yinteguza y’ubukwe

Ndanda yamaze gusezera imbere n’amategeko n’umukunzi we basanzwe bafitanye n’umwana mukuru

Ni umuhango wabaye mu muhezo dore ko muri iki gihe bitemewe kubera COVID19 bivugwa ko ari impamvu yuko aba bambi bitegura kujya hanze

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abahagariye umuryango ku mpande zombi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *