Bamwe mu mpunzi z’ abarundi bashimiye uburyo bafashwe mu Rwanda

Bamwe mu mpunzi z’ abarundi bari bamaze imyaka 5 mu Rwanda bagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo bageraga mu gihugu cyabo ariko banashimangira ko iki gihugu cybakiriye neza.

Mu kiganiro bagiranye n’ ijwi ry’ Amerika, bamwe muri izi mpunzi bavuze ko u Rwanda rwabakiriye neza kuko batigeze bicwa n’ inzara ndetse banakomeza bavuga ko akarusho ni uko abana babo bakomeje amashuri nk’ uko bisanzwe.

Amakuru agera kuri Celebzamagazine yemeza ko ubwo izo mpunzi zageraga mu gihe cyazo zaranzwe n’ amarangamutima akomeye kugeza naho bamwe barira cyane bitewe n’ urukumbuzi rwinshi.

Igice cya mbere cy’Abarundi bagera kuri 493 bahungutse bavuye mu Rwanda kuri uyu wa kane. Bose bavuye mw’ikambi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’ u Rwanda, ikambi irimwo Abarundi barenga ibihumbi 60. Abategetsi babahaye ikaze babemerera kubacungira umutekano.

Nubwo  HCR yemeje ko igikorwa nk’icyo kizajya kiba buri kwezi mu gihe hazaba abasabye gutahuka yanavuze ko itemeranya n’ abayobozi b’ u Burundi bavuga ko iri shami rya Loni ribuza abaturage gutaha.

Impunzi z’ abarundi ubwo zambukaga umupaka wa Nemba-Gasenyi zakiriwe n’ inzego za Leta

HCR yakomeje itangaza ko impunzi ifite uburenganzira busesuye bwo kuguma aho yasabye ubuhungiro ngo ariko byaba ngombwa ikanataha mu gihugu cyayo mu gihe yumva ko yahagirira amahoro.

 

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *