Bamwe mu banyamuzika nyafurika batazibagirana

Afurika y’ Epfo iri mu bihugu bya Afurika byatakaje abahanzi bane bakomeye muri ikinyejana barimo John Clegg, Ray Phiri, Lucky Dube ndetse na Johan Botha.

Aba bagabo bari bafite impano idasanzwe kandi itandukanye mu buhanzi bwabo bishingiye ku majwi , kubyina kandi ku rwego rwo hejuru nk’ uko bagiye babyemeza mu rwego mpuzamahanga.

Johnny  Clegg(1953- 2019): Uyu muhanzi yari afite uruhu rwera ariko ibitekerezo , amaraso ye ndetse n’ urukundo rwe rwose rwari rwibereye mu mitima y’  Abanyafurika nio mpamvu bamwitaga” Zoulou Blanc” dukenekereje mu kinyarwanda umuzuliu w’ umwirabura.

Clegg yari inshuti magara ya Nelson Mandela ndetse kuko mu bihangano bye yagaragaje ko adashyigikiye ingoma y’ abagashakabuhake kandi afitanye nabo isano.

” ASIMBONANGA” ni imwe mu ndirimbo za Jonny Clegg zamenyekanye ubwo yayisohoraga muri 1997.

Lucky Dube Philippe(1964-2007): Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ” House of Exile” na It’s not Easy” yakoze amateka akomeye mu njyana ya Reggae kugeza magingo aya abafana be bahora bamuzirikana.

Ray Phiri(1947- 2017): Ni umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha injyana gakondo y’ ababzulu bakunze kwita  ” Mbaquanga” iyi njyana ifite umudiho ukomeye aho ababyinnyi bagereranywa n’ abahigi.

Mori Kante(-19 2020) : Uyu muhanzi ukomoka muri Guinea yabaye ikirangirire muri muzika nyafurika ndetse no mu rwego rw’ isi azwiho ubuhanga mu gucuranga ibikoresho byinshi bya muzika.

Papa Wemba Jules Shungu(1949-2016): Abakurikiranye amateka ye akiri muto ndetse akinatangira umuziki bamumenye yitwa Presley bitewe ni uko yakundaga cyane injyana y’ uwo muhanzi yitwa ROCK.

Papa Wemba yavanze injyana z’ umuziki gakondo wo muri Congo na Rock bibyara icyiswe RUMBA-ROCK ariko na none uyu mugabo yashyizwe ku rutonde rw’ abahanzi mpuzamahanga bakomeye ku ruhare yagize mu kuzamura muzika nyafurika ahereye kuri RUMBA yo mu gihugu cye Congo-Kinshasa.

Manu Dibango(1933- 2020): Ukomoka muri Camerun yari yariswe ambasaderi w’ umuziki nyafurika bitewe n’ ubuvugizi yakoreraga abanyafurika mu bihangano bye ariko na none ari mu bahanzi bakoranye n’ abagenzi be benshi kandi anigisha abatari bake.

 

Albet Rugwiro/celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *