Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza ku mikino yabo ya mbere mu makipe mashya basinyiye

Nyuma yaho champiyona y’u Rwanda irangiriye hagiye havugwa bamwe mu bakinnyi batandukanye bagiye bahindura amakipe bakiniraga ,berekanye ko ayo baguzwe atapfuye ubusa nkuko bikunze gukoreshwa cyane mu mupira w’amaguru.

Muri bo hari abaganiriye na Celebzmagazine.com. MANZI Thierry: uyu yavuye mu ikipe ya Rayon sport asinyira ikipe ya APR FC ifatwa nk’umukeba ukomeye wa Rayon yafashije APR FC gutsinda ku mikino wambere wa CECAF Kagame Cup irikubera hano mu Rwanda ikipe ya Proline yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho yatsinzemo igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Nyirinkindi Saleh: Uyu yavuye mu ikipe ya Marine asinyira Mukura Victory Sport, gusa nubwo ikipe ya Mukura itabashije kwikura imbere y’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, aho yatsinzwe igitego kimwe kubusa abarebye uyu mukino bemeza ko uyu Saleh yakoze cyane agaragaza ko ayamuguze atapfuyubusa.
Kimenyi Yves: Yari umunyezamu w’ikipe ya APR FC gusa nyuma yo kugaragara ku rutonda rw’abakinnyi basezerewe n’ikipe ya APR  yaje gutungura benshi ubwo yasinyiraga umukeba Rayon yaje no kugirirwa icyizere ku mukino  wambere aho batsindaga TP Mazembe igitego kimwe kubusa .
Iranzi J.Claude :Ni umukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR  igihe kinini, gusa nawe ari mu batunguranye aho yasinyiraga ikipe y’umukeba bidakunze kubaho cyane kumva ngo umukinnyi yavuye muri APR ajya muri Rayon gusa yirengagije ibyo abasha kugora cyane abakinnyi b’ikipe ya TP Mazembe.
Mu mikino nk’iyi mpuzamahanga abakinnyi b’abenegihugu bakunze gukora iyo bwabaga ngo bareshye amakipe yo hanze aba yitabiriye irushanwa, ibi bikunze kuvugwa cyane ko yaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo barebe ko barambagizwa n’amakipe baba bahuye.

Bizimungu Jean Felix-Celebzmagazine.com
Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *