Bamwe mu bahanzi bakomoka muri DRC bakomeje kwemeza amahanga

N’ ubwo bimenyerewe ko abahanzi bo muri Congo-Kinshasa basanzwe bari hejuru kandi bafite isoko rikomeye mu ruhando rw’ amahanga abahanzi MAITRE GIMS, DADJU, YA LEVIS ndetse na Youssoufa bakomeje kwigaragaza ku isoko rya muzika mpuzamahanga.

Mbere y’ uko icyorezo Corona gitangira cyibasira abatuye isi ndetse no  kubangamira ibikorwa by’ abahanzi aba bane bagiye bigaragaza mu mijyi mikuru yo ku mugabane w’ i Burayi ucuruzwamo umziki nka Paris, London ndetse Amsterdam.

Uko bimeze kose , Aba bahanzi bakomeje gucuruza indirimbo zabo babicishije mu nzira zose zishoboka ibyo bigatuma bakundwa na benshi ibyo bikaba amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo hirya no hino bashobora kuzitabirwa mu gihe cyose COVID-19 kizaba cyacogoye.

Si ibyo gusa, kuko MAITRE GIMS, DADJU, YA LEVIS ndetse na Youssoufa bose bakomoka muri Congo-Kinshasa babyirukiye i Burayi bakomeje kuyobora urutonde rw’ abahanzi bakomeye nk’ uko bigaragara ku bantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

 

  1. MAITRE GIMS: Ku izina nyaryo “Gandhi Djuna,” yavukiye i Kinshasa muri 1986 yagiye kuba mu Bufaransa agifite imyaka 2 y’ amavuko. azwiho kwimwa ubwenegihugu bw’ Abafaransa bitewe ni uko yarangoye abagore babiri.Yatandukanye n’ umugore w’ isezerano utuye muri MAROC akaba yaranze gukorana nawe gatanya ibyo niyo ntandaro kwimwa ubwenegihugu.Se umubyara Djuna Djanana ni umuhanzi ukomeye muri DRC yamenyekanye ubwo yakoranaga na Papa Wemba mu istinda Viva la musica.”Le Prix A Payer”,”je me tire” ni zimwe mu ndirimbo za GIMS zikunzwe.

 

2. Dadju: Uyu muhanzi  wiswe n’ ababyeyi Djuna Nsungula avukana na MAITRE GIMS ariko we yaje kuvukira mu Bufaransa muri 1991.”Va dire A ton EX”, “Mon Soleil” zimwe mu ndirimbo za Dadju zikunzwe cyane muri iki gihe.

 

3.  Youssoufa: Umuraperi Youssoufa Mabiki yavukiye muri DRC mu mwaka w’ i 1979, se umubyara akomoka muri Congo-Kinshasa ariko nyina akomoka muri Senegal”Mon roi’,”La Lune” ni zimwe mu ndirimbo za Youssoufa zikunzwe cyane. uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo yubahiriza ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa.

4. Ya LeviS: Ku izina nyaryo Prince Nemiala yavukiye i Kinshasa muri DRC ” Lokesha”,” Katchwua”, ” Libala”, “Penzi” ni zimwe mu ndirimbo za Ya Levis zikunzwe.

 

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *