Bamwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza muri gakondo nyarwanda

Igihugu kitagira umuco kigereranywa n’ igiti kitagira imizi niyo mpamvu abahanzi(abaririmbyi, ababyinnyi, abasizi, abanyabugeni…) ni bamwe mu bantu bafite inshingano zikomeye zo gusigasira amateka y’ igihugu n’ abantu bagituye ndetse n’ abakurambere babo.

Uru ni urutonde rushobora guhinduka rwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bibanda ku ndirimbo zisigasira gakondo zishingiye ahanini mu gutaka ubwiza bw’ igihugu ariko zinigisha indangagaciro z’ umuco nyarwanda.

1.Muyango  Jean Marie: ” Inkumburwa” “Karame Uwangabiye”,”Inzozi Narose” ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi kandi uvugwaho ubudahangarwa mu guhogoza.

2.Kayirebwa Cecile:” Tarihinga”, ” Ni Umukobwa”,” Ubumanzi “ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzikazi zakunzwe ndetse na magingo aya zikurikiranywa ku mbuga nkoranyambaga, zivuzwa ku maradiyo atandukanye ku isi.

3.Intore Massamba: Uyu muhanzi wa ” Rwanda rugali”,” Ikizungerezi”, “Kanjogera”  amenyerewe gukunda umuco nyarwanda no kuwukundisha abakiri bato abatoza kuyoboka iby’ iwabo nk’ uko nawe yabibyirukiyemo.

4.Karasira Clarisse:” Rutaremara”, “Uwacu”,” Ibihe” ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzikazi ukomeje kugaragaza impano muri gakondo nyarwanda.

5.Ruremire Focus:” Ngwino Utete”, “Muze Twudegembye”, “Igendere Mwiza” izo ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi witangiye akanavukana gakondo nyarwanda.

Kurata ubwiza bw’ u Rwanda, ubutwari bw’ abakurambere ni zimwe mu nsanganyamatsiko zigize indirimbo za Ruremire Focus bakunze kwita Mr.Focus

6.Nyiranyamibwa Suzane:” Nyambo”,”Nyumva Mana”,”Sinkabya”ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi w’ inararibonye ufite ijwi ridasaza kandi uririmba indirimbo zikora ku mutima.

7.Mani Martin: Mu ntangiriro z’ ubuhanzi bwe, Mani Martin akiri muto yatangiriye ubuzima bwo kuririmba mu nsengero nyuma yakomeje akora injyana zitandukanye ariko mu nyuma yaje kwiyemeza kuvoma mu nganzo ngari ya gakondo nyarwanda.

“Urukumbuzi”, “Ndaraye” ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi zikomeje gukundwa na benshi.

Amaze guhimba indirimbo nyinshi zakunzwe imbere mu gihugu, mu karere  ndetse no mu mahanga.

8.Kirusu Sophie: Uyu muhanzikazi nyarwanda afite umwihariko  wo kuba acuranga inanga ibyo byamuhaye amahirwe menshi yo gukora ingendo nyinshi mu mahanga binamuhuza n’ abahanzi benshi b’ inararibonye bacuranga gakondo ndetse n’ ibindi bicurangisho bigezweho.

9.Jules Sentore:” Agafoto”, Dimba hasi”,” Nirwogere”,” Warakoze” ni zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi amaze gusohora zigaragaza imbaraga akoresha mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuwukundisha abakiri bato.

10.Teta Diane: N’ubwo afite imyaka y’ amavuko itari myinshi , uyu Teta akomeza kugaragaza ubuhanga mu kwigana neza cyane indirimbo gakondo nyarwanda nka ” Sindagira” nk’ uko yanagiye yumvikana kenshi asubiramo indirimbo za Batamuriza Annonciata “KAMALIZA”.

11.Jabastar  Intore : Uyu muhanzi wahanze” Rwatubyaye”, “Ruratemangahe”, ” Korandebe”,” u Rwanda ruragendwa” akomeje kwagura inganzo ye avoma muri gakondo nyarwanda.

Ni intore , umutoza w’ urunyuranye rw’ imbyino gakondo nyarwanda.

12.Mariya Yohana:Ni inararibonye muri muzika akomeje kwandik amateka akomeye .Niwe wahimbye “Intsinzi” indirimbo yatumye arushaho kumenyekana kandi yakoreshejwe cyane n’ ingabo z’ Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

13.Deo Munyakazi: Umucuranzi w’ inananga ufite impano ikomeye

14. Ngarukiye Daniel:Umucuranzi w’ inananga akaba n’ umuririmbyi gakondo ufite impano ikomeye

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *