Bakundanye bakiri bato! Abanyarwanda Raj Mukunzi na Nicky bakoze Brand bise ‘NIRA’ yo kwambika abantu bifuza ko yazaba amateka ku Isi [AMAFOTO]

Mukunzi Raj na Nicky Mugisha ni abanyarwanda batuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho basanzwe bakorerayo ibikorwa byabo birimo no kuba barakoze Brand bise ‘NIRA’ bizeyeko izabamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Mukunzi Raj hamwe n’uwo yihebeye Mugisha Nicky bamaze imyaka irenga ine bari mu buryohe bw’urukundo, aho batuye muri leta ya Michigan muri Amerika, aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe ku buryo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.

Amateka yabo avuga ko aba bombi batangiye gukundana bakiri bato, dore Mukunzi Raj yabengutse uyu mukobwa afite imyaka 16 mugihe we yarafite imyaka 20. Ariko urukundo rwabo rukaza gushimangirwa neza nyuma y’imyaka ibiri.

Mukunzi Raj avuga ko ubwo yabonaga Nicky byatewe na mukuru we witwa Mutesi akimubona ahita amukunda gusa kubera imyaka umukobwa yarafite ntiyamwemerera kujya mu by’urukundo ariko ntiyacika intege akomeza amwiyegereza kugeza ubwo mu 2017 yatangiye kujya amwiyumvamo [umukobwa], byeruye bajya mu rukundo umwaka 2018. Birakomeza ariko muri 2019 bakomeza babigira ubwiru kugeza ubwo Raj yafashe umwanzuro wa kigabo mu 2020.

Urukundo rwabo rwaje kuba amateka yo kubana tariki ya 7 Ugushyingo 2020 ubwo Mugisha Raj yamutunguye mu birori byakataraboneka yasanganyijwe n’inshuti za hafi amusaba ko yazamubera umugore w’ubuziraherezo, Nicky nawe ntiyazuyaza aramwemerera.

Ubusanzwe Raj yarafite inzozi zo kuzatera imbere mu buzima busanzwe dore ko ari n’Umuyobozi w’urubyiruko rw’abadivandisite b’umunsi wa karindwi rw’abanyarwanda n’abarundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mukunzi Raj nyuma yo kubona uwo akunda nawe amukunda yahisemo kugira igitekerezo cy’uko bakomeza gutera imbere bari kumwe, nibwo gutangiza umushinga babinyujije muri Brand ya ‘NIRA’ yo kwambika abantu bifuza ko yazatera ikirenge mu zindi zizanswe zambika ibyamamare ku Isi zamenyekanye nka ‘Dior’ , ‘Nike’ , ‘Jordan’ n’izindi.

Brand ya ‘NIRA’ ikaba iri mu busobanuro bw’amazina yabo ari yo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj”.

Raj na Nicky urukundo rwabo bifuzako rwazaba amateka babigaragaza muri Brand bise ‘NIRA’

Brand ya ‘NIRA’ irimo ibintu byinshi bitandukanye birimo n’ibikapu

Mukunzi Raj avuga ko byamugoye kugira ngo yegukane umukunzi we Nicky

Yamwambitse impeta nyuma y’imyaka irenga ine yaramubwiye ko amukunda

Raj na Nicky bakoze umwambaro biciye muri Brand yabo bise ‘NIRA’

Brand ya ‘NIRA’ ifite imyambaro itandukanye

Mu birori byari bibereye ijisho, Mukunzi Raj yatunguye Nicky amwambika impeta y’urukundo

Bakunze kugaragaza urwo bakundana binyuze mu mafoto

Raj na Nicky batangiye gukundana bakiri bato cyane

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *