Bahati wahoze muri Just Family arakomerewe,”Mbaya Series” iteraniweho n’uruhiri rw’ibibazo

Nyuma yo gutandukana na Just Family ubu akaba abarizwa muri filime iyitwa Mbaya,yashyizwe mu majwi n’abakinnyi bamushinja ubwambuzi no gusaba urukundo ku gahato.

Mu gihe cy’umwaka abagize itsinda Just Family bahamirije Celebzmagaazine.com ko batandukanye biturutse ku bwambuzi bakorewe na Bahati wiyitiriye youtube Channel y’iri tsinda yashyirwagaho indirimbo, ngo bikarangira ayitiriye filime ye yitwa Mbaya gusa Bahati yahinyuje aya makuru.

Uyu munsi ibiganiro bicaracara kuri youtube zinyuranye zo mu Rwanda  bigaragaza bamwe mu bakinnyi b’iyi filime bashinja uyu Bahati kwikubira inyungu,guheza bamwe mu bakinnyi no gusaba urukundo abakobwa bakina muri iyi filime ku gahato.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara na KAMALO wamenyekanye mu itangazamakuru wemeza ko ari nawe nyiri mushinga wa Filime Mbaya wanabanye na Bahati mu nzu igihe kinini, binashimangirwa kandi  na Gihozo Josephine.

Kamalo yemeza ko bitewe n’ubuzima bubi yabanyemo na Bahati bahisemo gutangiza filime yitwa Mbaya basezerana kujya bagabana inyungu gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma bagiye babona inyungu ari nako Bahati yagendaga ahinduka, reka si ukumunaniza kugeza ubwo yanamwirukanye.

KAMALO yamennye amabanga afitanye na Bahati

Uyu KAMALO yemeza ko intandaro yo kwirukanwa muri Mbaya ari uko we na Bahati bapfuye umukobwa hakiyongeraho gushaka kwikubira inyungu babonaga. Iyi filime igizwe n’umubare munini w’abakobwa ubusanzwe ivugwamo gusabana  urukundo ku gahato umukobwa wagerageje kwanga akirukanwa,urugero ngo ni uwitwa Johan watereswe na Bahati amwangiye ahita yiirukanwa.Twifashishije telephone ngendanwa twagerageje kuvuhana na Bahati dusanga telephone ye itariho.

Gihozo Josephine waatereswe inshuro nyinshi

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *